Urutonde rw’ abakinnyi b’ Abanyarwanda bakina hanze bahembwa menshi rwiganjemo abanya-Rubavu. Aya mafaranga amenshi bayohereza mu Rwanda kugira ngo bakomeze ibikorwa by’ iterambere.
Umunyarwanda uhembwa menshi mu bakina umupira w’ amaguru hanze y’ u Rwanda akubye inshuro zirenga ebyiri umukurikiye.
13. Biramahire Christophe, 2000$
Yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Police FC kuri ubu akinira ikipe yo mu gihugu cya Zambia imuhemba 2000 by’ amadorali.
13. Patrick Sibomana, 2000$, Akina mu ikipe ya Young Africans FC yo muri Tanzania
11. Haruna Niyonzima, 2500$, Akina muri Young Africans FC mu gihugu cya Tanzania.
10. Faustin Usengimana, 3000$, akina mu ikipe imwe na Biramahire Christophe muri Zambia.
9.Muhire Kevin, akina mu ikipe ya Misiri el makasa mu gihugu cya Misiri
8. Ally Niyonzima, 5000$ : Akina mu ikipe ya el bashael 5000 mu gihugu cya Oman.
7. Emery Bayisenge, 6000$, akina mu ikipe yo mu gihugu cya Bangladesh.
6. Kagere Meddy, 7000$, akina mu ikipe ya Simba SC muri Tanzania.
5. Rwatubyaye Abdul, 10 000$ Akina muri Leta zunze za Amerika.
5. Hakizimana Muhadjiri, 10 000$, Akina muri Emirates FC muri Leta zunze ubumwe za Abarabu.
4. Djihadi Bizimana, 12 000$, akina mu ikipe ya Waasalan Beveren mu kiciro cya mbere mu gihugu cy’ Ububiligi.
2. Tuyisenge Jacques, 13 000$ Akina mu ikipe yo muri Angola.
1. Salomon Nirisarike, 30 000$, Akina mu ikipe ya FC Pynik yo muri Armenia, yagiyemo nyuma y’ imyaka 7 akina mu Bubiligi. Nirisarike Salomon yakiniye mu makipe atandukanye ku mugabane w’u Burayi nyuma yo kuva mu Isonga yo mu Rwanda ariyo, Royal Antwerp, Sint-Truidense na AFC Tubize zose zo mu Bubiligi.
Src : RBA