AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Urukundo muri Siporo rwageze no mu Banyamakuru…Axel wa Radio 10 agiye kurongora

Urukundo muri Siporo rwageze no mu Banyamakuru…Axel wa Radio 10 agiye kurongora
10-03-2021 saa 09:25' | By Editor | Yasomwe n'abantu 5741 | Ibitekerezo

Umunyamakuru Horaho Axel usanzwe akora ibiganiro bya siporo kuri Radio 10 agiye gukora ubukwe n’umukunzi we Masera Nicole usanzwe uba muri Leta Zunze Ubumwe za America. Biravugwa mu gihe hamaze iminsi hagaragara abakinnyi b’umupira w’amaguru bambika impeta abakunzi babo babasaba kubabera abafasha.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Werurwe, ku mbuga nkoranyambaga za Horaho Axel ndetse n’iz’inshuto ze za hafi, hagaragaye amafoto y’uyu munyamakuru ari kumwe n’umukunzi we yamuhereje indabyo.

Uyu mukunzi wa Axel waje mu Rwanda kuri uyu wa Mbere ndetse akajya kwakirwa n’umukunzi we, yamuhaye indabo ariko nta mpeta yamwambitse nk’uko yabitangaje.

Gusa inshuti za hafi za Axel zitangaza ko uyu munyamakuru ari na hafi kurushingana n’uyu mukunzi we dore ko ngo hari imyiteguro amazemo iminsi.

Ndetse izi nshuti zivuga ko no kwambika impeta umukunzi we ari na byo bimuzanya mu Rwanda ku buryo n’indi mihango yo kubana nk’umugore n’umugabo na yo iri mu bihe biri imbere bitarambiranye.

Masera Nicole umaze umwaka umwe ari mu munyenga w’urukundo na Axel, asanzwe aba muri Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Mu ruganda rw’imikino hamaze iminsi hagaragara urukundo ruganisha mu kubaka urugo rw’umugore n’umugabo.

Uheruka ni Bizimana Djihad uherutse gusaba umukunzi we kumubera umugore ndetse na Kimenyi Yves wasabye Miss Muyango ko barwubakana, naho mukuru wabo Tuyisenge Jacques we yanamaze gusezerana imbere y’amategeko.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA