AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Undi Munyarwandakazi wabaye mu buyobozi bwo hejuru yahawe inshingano ku rwego rwa Afurika

Undi Munyarwandakazi wabaye mu buyobozi bwo hejuru yahawe inshingano ku rwego rwa Afurika
28-12-2023 saa 04:17' | By Editor | Yasomwe n'abantu 601 | Ibitekerezo

Umunyarwandakazi Clare Akamanzi wabaye Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ikigo cy’Umukino wa Basketball muri Afurika cya NBA Africa.

Izi nshingano zahawe Clare Akamazi zatangajwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ukuboza 2023, akazatangira kuzishyira mu bikorwa tariki 23 Mutarama umwaka utaha wa 2024.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na NBA, rivuga ko Ishyirahamwe ry’uyu mukino, ryahaye Clare Akamanzi izi nshingano kubera ubunararibonye afite mu bijyanye n’imicungiro n’imiyoborere mu by’ubushabitsi n’ubucuruzi.

Iri tangazo rigira riti “Muri izi nshingano, Clare Akamanzi azarushaho kugira uruhare mu guteza imbere ibikorwa bya NBA n’umukino wa Basketball ndetse no kwagura igikundiro cya Basketball muri Afurika.”

Clare Akamanzi wakuwe ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wa RDB mu mpera za Nzeri agasimburwa na Francis Gatare n’ubundi wahoze kuri uyu mwanya, asanzwe afite ubumenyi mu bijyanye n’ubucuruzi dore ko afite impamyabumenyi z’icyiciro cya gatatu yabyizemo muri Afurika y’Epfo no mu Buholandi.

Abaye undi Munyarwanda uhawe inshingano ku rwego Mpuzamahanga, yarahoze muri Guverinoma y’u Rwanda [Umuyobozi wa RDB aba ari umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda], nyuma y’abandi banyuranye barimo Rwanyindo Kayirangwa Fanfan wagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Umuryango Mpuzamahanga wita ku murimo (International Labor Organisation) n’Umuyobozi ushinzwe akarere ka Afurika.

Hari kandi Dr Mukeshimana Geraldine wahoze ari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, na we uherutse kugirwa Visi Perezida w’Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, IFAD.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA