AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umusifuzi uzasifura umukino wa wa APR Vs Rayon yamenyekanye

Umusifuzi uzasifura umukino wa wa APR Vs Rayon yamenyekanye
22-11-2021 saa 10:35' | By Editor | Yasomwe n'abantu 814 | Ibitekerezo

Mbere y’umunsi umwe ngo habe umukino ukomeye uzahuza Rayon Sports na APR FC uzaba kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Ugishyingo 2021, hatangajwe umusifuzi uzasifura uriya mukino.

Uyu mukino uba udasanzwe muri shampiyona y’u Rwanda, wahawe umusifuzi mpuzamahanga, Ruzindana Nsoro.

Uyu mukino uteganyijwe ku munsi w’ejo ku wa Kabiri tariki ya 23 Ugushyingo 2021, ni umukino uzabera kuri Stade ya Kigali ku isaha ya saa 15:00’.

Uretse Ruzindana Nsoro uzaba ari umusifuzi wa mbere, ku ruhande hazaba hari umusifuzi wa mbere ari ari we Karangwa Justin, uwa kabiri akazaba Simba Honore, n’aho umusifuzi wa 4 azaba ari Hakizimana Louis.

Kwinjira kuri uyu mukino kandi, ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20, ibihumbi 15, ibihumbi 5 ndetse n’igihumbi ahasigaye hose.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA