AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ulimwengu afashije Rayon Sports kurara imbere ya mukeba APR FC

Ulimwengu afashije Rayon Sports kurara imbere ya mukeba APR FC
5-05-2019 saa 19:02' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 3006 | Ibitekerezo

Igitego kimwe Rayon sports itsinze Police FC kiyicaje ku mwanya wambere muri shampiyona n’amanota 60 aho irusha APR FC yakabiri amanota inota 1 .

N’umukino wabereye kuri Stade Amahoro kuri iki cyumweru tariki 5 Gicurasi 2019 abafana ba Rayon Sports bari bayri inyuma cyane .

Igitego cyatsinzwe na Ulimwengu Jules cyo ku munota wa 84 w’umukino nicyo gitandukanyije Police FC na Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona, umukino Rayon sports yasabwaga gutsinda ngo ijye ku mwanya wa mbere by’agateganyo muri shampiyona.

Iradukunda Eric n’umwe mubakinnyi ba Rayon Sports bigaragaje cyane muri uyu mukino

Uburyo bwinshi bwabonetse bw’igitego bwari ubwa Rayon sport nkaho mu gice cyambere yarase ibitego bitatu byari byabazwe harimo uburyo bwa Sarpong, Ulimwengu na Rutanga Eric.

Ku munota wa 80 w’umukino Rayon sport nibwo yatangiye kugaragaza cyane ko ishaka igitego maze Iradukunda Eric Radu ahusha igitego cyari cyabazwe n’abafana bahagurutse, nyuma yaho gato nibwo Ulimwengu yahise atsinda igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino cyari icye cya 17 muri shampiyona.

Umuzamu wa Police FC yagiye akuramo imipira myinshi yakavuyemo ibitego
.
Kugeza ubu Rayon sport iri ku mwanya wambere n’amanota 60 ikurikiwe na APR fc n’amanota 59 amakipe yombi akaba afite imikino 26.

Uko indi mikino yose yagenze y’umunsi wa 26 wa shampiyona

Kuwa gatanu, 03/05/2019

APR FC 2-2 AS Kigali

kuwa gatandatu 04/05/2019

AS Muhanga 2-1 SC Kiyovu

Marines FC 0-0 Gicumbi FC

ku cyumweru, 05/05/2019

Mukura 4-1 Musanze FC (Stade Huye)

Sunrise 1-1 Amagaju Fc(Nyagatare)

Espoir FC 3-1 Bugesera (Rusizi)

Etincelles FC 1-0 Kirehe FC (Stade Umuganda)

Police FC 0-1Rayon Sports FC (Stade Amahoro)

Rutanga Eric yahushije ibitego byinshi kuruhande rwa Rayon Sports

Uyu mukino wari unogeye ijisho cyane kuko kumpande zombi amakipe yari ahanganye

Amafoto ;igihe .com


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA