Bidashidikanywaho irushanwa ry’ igikombe cy’ Isi ni byo birori bikomeye by’ imikino bikurikiranwa n’ imbaga bikinjiriza amamiliyari y’ amayero igihugu cyaryakiriye.
Nyuma y’ imyaka ine mu Burusiya habereye imikino ya Olympic , iki gihugu cyakiriye imikino y’ igikombe cy’ Isi.
Ikinyamakuru Africa24infos kimenyereweho kwandika inkuru zicukumbuye cyatangaje ko cyamenye ko , ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru ku Isi ryateye ubwoba Uburusiya ko nibutareka Syria buzamburwa kwakira igikombe cy’ Isi.
Nubwo FIFA yari yohereje mu Burusiya itsinda ryo gutera ubwoba Uburusiya ngo buve muri Syria, uyu mugambi ibyo basabaga byatewe utwatsi , Uburusiya bwakira igikombe cy’ Isi cya 2018, kandi buguma mu ntambara muri Syria.
Uburusiya na Iran biri kuruhande rwa guverinoma ya Syria iyobowe na Bashar Al Assad mu ntambara ya gisivile imaze igihe muri Syria. Iyi ntambara imaze imyaka 8 yatangiye abaturage ba Syria bigaragambiriza ibura ry’ akazi na ruswa ku butegetsi bwa Assad wagiye ku butegetsi asimbuye se Hafez al Assad.
Leta ya Syria yakoresheje imbaraga z’ umurengera mu guhosha iyo myigaragambyo bituma hapfa abantu benshi. Hahita haduka intambara ya gisivile yakomeje gufata indi ntera Uburusiya bushyigikira Leta ya Syria naho ibihugu birimo Leta zunze ubumwe za Amerika, Turikiya na Leta zunze ubumwe za Abarabu bishyigikiye abatavugarumwe na Bashar al Assad.