Mu irushanwa ryo gusiganwa ku magare rya Tour Du Rwanda, Umufaransa Alan Boileau yegukanye agace ka Kabiri kavaga Kigali kerecyeza i Huye.
Uyu Mufaransa Alan Boileau ukinira ikipe ya B-B Hotels, yatwaye aka gace k’ibilometero 120,5 akoresheje amasaha 3h07’14’’.
Umunyarwanda waje hafi muri aka gace, ni Uhiriwe Byiza Renus waje ku mwanya wa 20 akaba yakoresheje amasaha 3h07’22’’.
Undi Munyarwanda waje hafi ni Mugisha Samuel waje ku mwanya wa 26 akaba yakoresheje amasaha 3h07’50’’.
Umunya-Colombia, Brayan Steven Sanchez Vergara wari wambaye umwenda w’umuhondo wawufashe kuri iki Cyumweru ubwo iri rushanwa ryatangiraga, yawambuye kuko wahise ufatwa na mugenzi we w’Umunya-Colombia UMBA LOPEZ Abner Santiago ubu uyoboye iri rushanwa.
UKWEZI.RW