AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Skol yari mu baterankunga bakomeye ba Tour du Rwanda yivanyemo habura iminsi micye

Skol yari mu baterankunga bakomeye ba Tour du Rwanda yivanyemo habura iminsi micye
27-04-2021 saa 17:21' | By Editor | Yasomwe n'abantu 746 | Ibitekerezo

Uruganda rukora rukanacuruza ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa Skol rusanzwe ruri mu baterankunga bakomeye b’irushanwa ryo gusiganwa ku magare rya Tour du Rwanda, rwatangaje ko iry’uyu mwaka rutazarigagaramo.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’uru ruganda kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Mata 2021, rivuga ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko buganiriye n’inzego zikuriye ririya rushanwa.

Iki cyemezo kandi cyaturutse ku buryo iri rushanwa rizakurikiranwa kuko Minisiteri ya Siporo yatangaje ko rizakurikiranwa n’abantu mu binyamakuru aho guhurira hamwe nk’uko byari bisanzwe kubera kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Iri tangazo rivuga ko ishyirahamwe ry’umukino w’Amagare mu Rwanda, FERWACY ndetse na Skol basuzumye uburyo abasanzwe bamamaza ibikorwa byabo muri iri rushanwa bazabikora.

Rigakomeza rigira riti “Nyuma y’amasaha menshi y’ibiganiro, Skol yabonye itazatera inkunga Tour du Rwanda yo muri Gicurasi 2021.”

Ubusanzwe uru ruganda runafite ikipe rutera inkunga ya SAKA yanitwaye neza muri Tour du Rwanda y’umwaka ushize, runagendana n’iri rushanwa aho ryerekeje hose ryamamaza ibikorwa byarwo ndetse runacuruza ibinyobwa byarwo mu gihe uyu mwaka ahantu hahurira abantu benshi hatazabaho muri iri rushanwa.

Amakuru aturuka ahantu hizewe, avuga ko uru ruganda rwa Skol rwajyaga rutera inkunga Tour du Rwanda ya miliyoni 84,5Frw mu gihe mu ry’uyu mwaka ryifuzaga gushyiramo miliyoni 4,7Frw kubera ingaruka za COVID-19 ariko FERWACY yo ikaba yari yarugabanyirijeho 20%.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA