Kuri iki Cyumweru tariki 5 Werurwe 2017, kuri Sitade ya Kigali iri Nyamirambo, byari ibicika hagati y’ikipe Marine FC ifatwa nka murumuna wa APR FC, yahatanaga na Rayon Sports ihora ihanganye na APR FC. Uyu wari umukino wa shampiyona ku munsi wa 19, nyuma yo kotsanya igitutu Rayon Sports ikaba yarokowe n’igitego cya Rwatubyaye.
Marine FC yari yasuye Rayon Sports yagerageje kwihagararaho mu gice cya mbere kugeza ku munota wa 39 ariko yari isumbirijwe cyane umupira ukomeza gukinirwa imbere y’izamu ryayo. Kwizera Pierrot wari wakomeje gusirisimba imbere y’izamu yabonye igitego cya mbere ndetse Rayon Sports ikomeza gusatira cyane ubona ifite inyota yo kubona igitego, ariko igice cya mbere kirangira ari 1-0.
Igice cya kabiri kigitangira Rayon Sports yatangiye nabwo isatira maze ku munota wa 52 Rwatubyaye wiswe amazina menshi atsinda igitego cy’umutwe kiba cya kabiri cya Rayon Sports maze abafana baramuririmba.
Ibi ariko ntibyatinze kuko na Marine FC yongereyemo imbaraga maze ku munota wa 61 Mbaraga Jimmy ayibonera igitego kimwe, ibi bikaba byashyize igitutu kuri Rayon Sports, ndetse kubera guhangana kw’amakipe yombi, mu minota ine y’inyongera abatoza bombi yaba uwa Marine n’uwa Rayon Sports bazamuwe mu bafana kubera kutumvira amabwiriza y’abasifuzi. Umukino warangiye ari 2-1, igitego cya Rwatubyaye kiyihesha kubona amanota atatu y’umunsi ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona.
Photo : Mihigo Sadam