Nyuma y’uko bamwe mu bakinnyi n’abatora b’amakipe yo mu cyiciro cy’abagore bakubiswe n’inkuba ubwo bakinaga umukino waberaga mu Karere ka Gicumbi bakubiswe n’inkuba bakajyanwa mu Bitaro, FERWAFA yatangaje ko bose bamaze gusezererwa n’ibitaro.
Aba bakinnyi n’abatora uko ari umunani, bakubiswe n’inkuba ubwo ikipe ya Inyemera WFC Junior yahuraga na Rambura WFC Junior mu mukino waberaga mu Karere ka Gicumbi ku wa Gatandatu tariki 13 Mutarama 2024.
Ni umukino wahagaritswe mu masaaha ya saa sita ubwo wari ugeze ku munota wa 65’ nyuma y’uko bamwe mu bakinnyi n’abatoza bari bamaze gukubitwa n’inkuba.
Bahise bajyanwa mu Bitaro bya Byumba, ariko babiri muri bo bari barembye cyane, bahita boherezwa mu Bitaro byitiriwe Umwami Fayisali.
Itangazo ryashyizwe hanze n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 14 Mutarama, ryavuze ko abari bari mu Bitaro bose bamaze gutaha.
Iri tangazo rigira riti “Mu gukomeza gukurikirana ko abagizweho ingaruka bakomeza guhabwa ubuvuzi, twishimiye kubamenyesha ko batandatu baraye mu Bitaro bya Byumba na babiri baraye mu Bitaro byitiriwe Umwami Fayisali, bose bamaze gusezererwa kuko batangiye koroherwa.”
Iyi nkuru y’ibyago yagarutsweho cyane muri siporo yo mu Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize, aho benshi bifurizaga aba bakobwa gukira vuba.
UKWEZI.RW