Ubutumwa bwa Rayon Sports bwifuriza isabukuru nziza ikipe ya Kiyovu yizihiza imyaka 57 imaze ishinzwe, buvuga ko iriya kipe iyifitiye impano mu mukino uzahuza aya makipe y’amakeba ku wa Gatanu w’iki Cyumweru.
Ni ubutumwa bwanyujijwe kuri Twitter z’aya makipe ubwo habanzaga kunyuraho ubwa Kiyovu Sports ivuga ko yishimiye kuzuza imyaka 57 iyi kipe ibayeho.
Ubu butumwa bwa Kiyovu Sports bwagiraga buti “Uyu munsi ni isabukuru y’imyaka 57, turabashimira abakomeje kutuba hafi muri uru rugendo rw’agatangaza.”
Rayon Sports na yo yakoresheje Twitter yayo isubiza iyi kipe y’umukeba wayo kuva cyera, bugira buti “Isabukuru nziza y’imyaka 57 Kiyovu Sports. Tuzasubire ku wa Gatanu kuri Stade Amahoro, Luvumbu yiteguye kubaha ibirori by’ibitego.”
Mu mukino ubanza hagati y’aya makipe ari mu itsinda rimwe rya B, Kiyovu Sports yari yatsinze Rayon Sports 3-2.
Ikipe ya Kiyovu yashinzwe mu 1964, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Gicurasi yaraye inyagiye Gasogi United ibitego 4-1 mu mikino ya Shampiyona iri gukinwa mu matsinda.
Gusa iyi kipe yari imaze iminsi ivugwamo ibibazo byanasize Olivier Karekezi wari umutoza wayo mukuru yirukanwa ubu ikaba ifite umutoza mushya ari we Etienne Ndayiragije.
Ku rutonde rw’agateganyo, mu itsinda B, Rayon Sports irariyoboye n’amanota 7 mu gihe ikurikiwe na Kiyovu Sports ifite amanota 6.
UKWEZI.RW