Rayon Sports bakunda kwita Gikundiro yageze i Kigali yakirwa mu buryo budashamaje ugereranyije n’uko ari yo ifite abafana benshi hano mu Rwanda, yari ivuye muri Nigeria gukina umukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup aho yatsinzwe na Enyimba yayinyagiye itayibabariye.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Nzeri 2018 ahagana saa tatu na 15 z’umugoroba, nibwo Rayon Sports yari igeze ku kibuga cy’Indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe yakirwa mu buryo budashamaje nk’uko byari bisanzwe bimenyerewe.
Rayon Sports yandagajwe na Enyimba mu mukino wo kwishyura itsindwa ibitego 5 kuri 1, mu mukino ubanza Rayon Sports yari yihagarayeho i Kigali banganya ubusa ku busa.
Abafana baje kwakira Rayon Sports wabonaga na bo nta murare (morale) no kuririmba nk’uko bimenyerewe ku bafana ba Rayon Sports .
Buri mukinnyi yahabwaga ururabo n’urubuto rwa pome
Irambona Eric yari yaje kwakirwa n’umukunzi we ku kibuga cy’indege
Abafana mbarwa bari baje ku kibuga barwanaga no kwifotozanya na buri mukinnyi, aha bashakaga kwifotozanya na Manzi Thiery
Abakinnyi basohotse mu matsinda Kevin na Manishimwe Djabel basohokanye
Muganga wa Rayon Sports, Mugemana ari mu bishimiwe n’abafana bari baje kwakira ikipe
Gutsindwa barabyakiriye wabonaga mu maso habo hakeye