AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Rayon Sports yagaruye Sarpong mu kibuga mu gihe igiye gukina idafite abakinnyi bayo 4 bakomeye

Rayon Sports yagaruye Sarpong mu kibuga mu gihe igiye gukina idafite abakinnyi bayo 4 bakomeye
7-03-2020 saa 11:44' | By Twagirayezu Vincent | Yasomwe n'abantu 796 | Ibitekerezo

Abakunzi ba Rayon Sports bagiye kongera kubona Michael Sarpong mu kibuga mu mukino igiye gukina w’umunsi wa 22 wa shampiyona ibura abakinnyi 4 ngenderwaho bitewe n’ibibazo by’imvune bafite. Ni umukino iraza kuba yakiramo ikipe ya Musanze FC kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo ku isaaha ya saa 15h00’.

Rayon Sports imaze igihe gito isinyishije umutoza mukuru Cassa Mbungo Andre araba ari umukino wa kabiri uyu mutoza atoje dore ko yanatangiye neza ubwo yatsindiraga Etincelles FC kuri sitade Umuganda ibitego 1-2.

Michale Sarpong kuva yagaruka muri Rayon Sports avuye mu gihugu cy’Ubushinwa yari atari yakina umukino n’umwe kubera ko nta myitozo ihagije yaherukaga gukora ariko ubu Cassa Mbungo Andre yongeye kumugarura kugirango amufashe kuziba icyuho cy’abakinnyi bafite ibibazo nka rutahizamu Drissa Dagnogo.

Mu bakinnyi bandi iyi kipe itaraba ifite harimo Omar Sidibe utaranakinnye umukino uheruka, Bizimana Yannick na Mugheni Fabrice bombi bavunikiye i Rubavu ku mukino wa Etincelles gusa Mugheni Fabrice we yari ari no mu batemerewe gukona kuko afite amakarita atatu y’umuhondo.

Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 44 ikaba irushwa amanota 7 na APR FC iri ku mwanya wa mbere ikaba ifite amanota 51.

Gahunda y’imikino y’umunsi wa 22 : Ejo tariki ya 06 Werurwe Gasogi United yatsinze Espoir igitego 1-0 kuri stade ya Kigali.

Kuwa Gatandatu tariki 7 Werurwe 2020
 Heroes FC – Kiyovu Sc (Bugesera Stadium)
 Gicumbi FC – Sunrise FC (Mumena stadium)
 Mukura VS – APR FC (Huye stadium)
 Marines fc – Etincelles (Umuganda stadium)
 AS Muhanga – Bugesera FC (Muhanga stadium)
 Rayon Sports – Musanze FC (Kigali stadium)
Ku cyumweru tariki ya 08 Werurwe 2020
Police FC – AS Kigali (Kigali stadium)


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA