AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

RPL : Rayon Sports yatangiye imikino yo kwishyura itsindwa na Gasogi United

RPL : Rayon Sports yatangiye imikino yo kwishyura itsindwa na Gasogi United
12-01-2024 saa 19:08' | By Iradukunda Samson | Yasomwe n'abantu 4553 | Ibitekerezo

Ibitego bya Kabanda Serge byafashije ikipe ya Gasogi United gutangira imikino yo kwishyura ya shampiyona y’umupira w’amaguru y’u Rwanda, Rwanda Premier League (RPL) y’umwaka wa 2023-2024 itsinda Rayon Sports.

Mu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 12 Mutarama 2024, Gasogi United yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1 mu mukino Rayon Sports yari yakiriye.

Gasogi United ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 30 ku gitego cyinjijwe na Kabanda Serge maze Rayon Sports igerageza kwishyura ariko birayinanira kugeza ubwo igice cya mbere cyarangiraga bikiri 1-0 maze amakipe yombi ajya kuruhuka.

Mu gice cya kabiri, umutoza wa Rayon Sports Mohammed Wade yakoze impinduka zigamije kongera imbaraga mu busatirizi ngo arebe ko ikipe ye yakwishyura.

Aimable Nsabimama wari yatangiranye mu bwugarizi na Rwatubyaye yasimbuwe na Mitima Isaac Arseni Camara wakinaga asatira asimbura Paul Gomis bombi bakinaga umukino wabo wa mbere muri shampiyona muri Rayon Sports.

Ni mu gihe Heritier Nzinga Luvumbu yinjiye mu kibuga mu mwanya wa Kalisa Rachid hagati.

Rayon Sports yakoze ibishoboka ngo irebe uko yakwishyura igitego yari yatsinzwe biciye cyane kuri Luvumbu wakinaga hagati nyamara ntibyayikundiraga kugera hafi y’izamu rya Gasogi yugariraga neza.

Mu gihe hari hakiri icyizere ko Rayon Sports yakwishyura, ahubwo byaje gusubira irudubi ubwo
ku munota wa 58 Malipangu Theodore yahanahanye neza umupira na bagenzi be nuko acenga Mitima Isaac aha neza Kabanda Serge umupira maze na we awuruhikiriza mu izamu rya Rayon Sports ryari ririnzwe na Hategekimana Bonheur.

Byahise biba ibitego 2 bya Gasogi muri uwo mwanya ari na ko cyari kibaye icya 2 cya Kabanda Serge muri uyu mukino.

Kabanda Serge watsinze ibitego bibiri yaje gusimburwa na Rugangazi Prosper mu gihe ku ruhande rwa Rayon Sports, Iradukunda Pascal yasimbuye Iraguha Hadji.

Kabanda Serge yatsindiye Gasogi United ibitego 2

Iminota 90 yarangiye bikiri ibitego 2 bya Gasogi United ku busa bwa Rayon Sports maze umusifuzi Rulisa Patience ategeka ko hongerwaho iminota itandatu y’inyongera.

Muri iyi mikinota ni bwo Rayon Sports yabonye kufura yateranywe ubuhanga na Luvumbu Heritier umupira winjira mu izamu rya Gasogi maze kiba kimwe cya Rayon kuri bibiri bya Gasogi mbere gato y’uko umusifuzi ahuha mu ifirimbi ye avuga ko umukino urangiye utyo.

Gasogi United yishyuye neza ibyo Rayon Sports yari yayikoreye mu mikino ibanza ya Rwanda Premier League y’umwaka w’imikino wa 2023-2023 dore ko na yo yari yayitsinze 2-1.

Uyu mukino wasize Rayon Sports igumye ku mwanya wa 4 wa shampiyona n’amanota 27 mu mikino 16 mu gihe APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 33 mu mikino 15 mu gihe Gasogi iri ku mwanya wa 6 ifite amanota 21 mu mikino 16.

Shampiyona irakomeza kuri uyu wa gatandatu tariki 12 Mutarama.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA