Akanama gashinzwe imyitwatire mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kahamagaje Umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports Munyakazi Sadate n’Umuvugizi wayo, Nkurunziza Jean Paul ngo batange ibisobanuro ku myitwarire bagaragaje mu mwaka w’imikino wa 2019-2020 cyane cyane igihe Rayon Sports yahanirwaga kwikura mu irushanwa ry’Ubutwari.
Iri rushanwa ry’Ubutwari ryatangiye gukinwa mu mpera z’ukwezi kwa mbere risozwa ku itariki ya 01 Gashyantare ku munsi w’Intwari rikaba ryaregukanwe na APR FC nyuma yo kunganya na Kiyovu Sports ari nayo yari yagiyemo isimbuye Rayon Sports yari imaze kwikuramo habura umunsi umwe gusa ngo ritangire.
Irushanwa FERWAFA yaje guhanisha Rayon Sports ibihano bikomeye birimo kuyikura mu irushanwa ry’Ubutwari rya 2021 mugihe yazaza mu makipe 4 ya mbere asanzwe arikina, no kudakina umukino n’umwe wa gicuti haba imbere mu gihugu no hanze yacyo mugihe cy’umwaka wose ndetse no kwishyura amande y’amafaranga y’u Rwanda 300,000frw.
Ibi bihano ntibyashimishije Rayon Sports n’abafana bayo bituma ijurira iza ibihano biragabanywa. Mu kugaragaza ko atishimiye iki cyemezo Perezida Munyakazi Sadate yanditse kuri Twitter bwasabaga abayobozi ba FERWAFA kwegura, bivugwa ko ubu butumwa aribwo yahamagarijwe kuzasobanura.
Ati “Ubuyobozi bwiza bushingira ku cyizere ufitiwe n’abo uyobora, iyo bagutakarije icyizere inzira nziza ushobora guhitamo ni UKWEGURA, ntago wayobora abantu batakubonamo icyizere niyo mpamvu mbona ko iyi nama ariyo nziza ku buyobozi bwa FERWAFA, mu kuri nta cyizere ugifitiwe.”
Mbere gato y’uko irushanwa ry’Ubutwari ritangira Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul aganira n’itangazamakuru ku byerekeranye no kwikura mu irushanwa, yumvikanye yita FERWAFA ‘abakozi babo aho kuba abafatanyabikorwa.’
Ati “FERWAFA ntabwo ari umufatanyabikorwa wacu ni abakozi bacu, bariya mubona… Comite Executif (Komite Nyobozi), Umunyamabanga wayo Regis, …”
Inama ya Komite Nyobozi ya FERWAFA yaje kwanzura ko ibyo Nkurunziza yavuze bizakurikiranwa n’Akanama kabishinzwe.
Nk’uko Funclub.rw yabitangaje biteganyijwe ko Munyakazi Sadate na Nkurunziza Jean Paul bazitaba aka kanama kuwa Kane tariki 07 Gicurasi 2020.
Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate
Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul