Umunyamakuru Mutabaruka Angelbert yavuze ko impamvu nyamukuru yateye umugongo ikipe ya Gicumbi FC akajya gufana Gasogi United FC ari ugushaka ibyishimo kuko atari kwishimira gukomeza gufana ikipe idatsinda.
Mu Ugushyingo 2019, nibwo Mutabaruka yarahiriye kuba Umukangurambaga ndetse n’Umuvugizi w’Ikipe ya Gasogi United FC, inshingano yarahiriye mu muhango wanyuze ku bitangazamakuru bya TV na Radio1.
Icyo gihe ubwo yari amaze kurahirira izi nshingano, Kakooza Nkuriza Charles (KNC) nka Perezida n’Umuvugizi wa Gasogi United yavuze ko aho atazaba ari, Mutabaruka azaba ahari.
Mutabaruka ariko yari asanzwe ari umufana w’imena w’ikipe ya Gicumbi FC ndetse akaba by’umwihariko avuka mu Karere ka Gicumbi.
Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, yavuze ko kuri ubu atakiri umufana wa Gicumbi FC ariko bitavuze yayiteye umugongo kuko ari iyo mu karere avukamo.
Yakomeje agira ati “Njya kujya muri Gasogi United nari ngiye gushaka ibyishimo, nagiye muri iyi kipe kuko itsinda kandi ngize n’amahirwe nyigezemo bampa inshingano z’ubuyobozi.”
Yakomeje agira ati “Ibyishimo nagiye gushaka muri Gasogi narabibonye, nta gikombe twatwaye ariko ukurikije ibyishimo mu ikipe uburyo tuba twishimye, mu bafana, mu bakinnyi uburyo tuba dufite akanyamuneza bituma umuntu ahorana ibyishimo.”
Reba hano Ikiganiro na Mutabaruka
Avuga ko Gasogi United n’abafana bayo Urubambyingwe batanga icyizere kuko iyo bavuze ngo baratsinda ikipe yaba ikomeye cyangwa iyoroheje, babigeraho.
Umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda yo ku wa 22 Gicurasi 2020, wavugaga ku isozwa rya shampiyona y’icyiciro cya mbere, aho hafashwe umwanzuro ko APR FC yegukana igikombe cya shampiyona, naho Gicumbi na Heroes FC zigasubizwa mu cyiciro cya kabiri.
Mutabaruka avuga ko kuba yareteye umugongo Gicumbi FC bidafitanye isano n’uko iyi kipe iri mu zishobora kumanuka mu cyiciro cya kabiri cyane ko hakiri icyizere.
Avuga ko afite icyizere cy’uko ikipe ya Gicumbi FC itazamanuka kuko hagitegerejwe umwanzuro w’Inama y’Inteko Rusange ya FERWAFA.
Yakomeje agira ati “Nanjye nemeza ko ikipe ya Gicumbi FC yarenganye kuko yari isigaje imikino itandatu kandi hari myinshi yari gukinira kuri sitade yayo, ikindi hari umukino yakinnye na Rayon Sports barayibye abantu bose barabizi.”
Ikipe ya Gasogi United FC yamaze kwigarurira umutima wa Mutabaruka n’abandi banyarwanda benshi ni imwe mu makipe ahagaze neza haba mu kibuga ndetse no hanze y’ikibuga.
Ubuyobozi bw’iyi kipe butangaza ko abafana bayo biyongera umunsi ku munsi kandi bamaze kugaba amashami haba mu Mujyi wa Kigali no hanze yaho.
Reba hano Ikiganiro na Mutabaruka