Neymar yajyanywe kuri sitasiyo ya polisi asunikwa mu kagare ngo ahatwe ibibazo ku kirego cy’ umukobwa umushinja kumufata ku ngufu muri hoteli y’ I Paris.
Uyu mukinnyi w’ Umunya-Brazil yari acunze n’ abagabo batatu ubwo yagezwaga kuri sitasiyo ya polisi yo mu mujyi wa Rio de Janeiro. Umukobwa umushinja kumufata ku ngufu ni umunyamideli Najila Trindade Mendes de Souza w’ imyaka 26.
Neymar kubera imvune yagiye kuri polisi asunikwa mu kagare
Ikarita yo kubikuza amafaranga y’ uyu mukinnyi wa Paris Saint Germain yahagaritse kugeza iki kibazo kirangiye nk’ uko byatangajwe n’ ikinyamakuru O Estado de S Paulo.
Neymar w’ imyaka 27 afite aracyarwaye imvune yo kukabumbampori yagiriye mu mukino wa gishuti wahuje Brazil na Qatar.
Trindade Souza avuga ko Neymar yatangiye ubushotoranyi bitewe ni uko uyu mukobwa yamusabaga ko bakoresha ubwirinzi. Neymar yari yafashe indege ava muri Brazil ajya mu Bufaransa ajyanywe no gusambana n’ uyu mukobwa.
Uyu mukobwa avuga ko akimara kumubwira ngo bakoreshe agakingirizo, Neymar yahise avuga ngo ‘no’ ahita atangira kumusambanya akoresheje imbaraga.
Trindate Souza ngo yapfuye na Neymar kudakoresha agakingirizo
Hari video yakwirakwiye kumbuga nkoranyambaga igaragaza Neymar ashaka gutera umugeri umukobwa, uwo mukobwa nawe agashaka kumukubita urushyi.
Umunyamategeko w’ uyu mukobwa avuga ko iyo video yafatiwe muri hoteli nyuma y’ umunsi umwe ikibazo kibaye kugira ngo Neymar azabone ingingo zimurengera.
Neymar ahakana ibyo uyu mukobwa amurega akavuga ko ari umubeshyi ushaka kumurya amafaranga.
Uyu mukobwa avuga ko ari umuntu usanzwe, ukora yiga. Ngo akora akazi ko kumurika imideli. Avuga ko we na Neymar babanje kuganira kuri instagram mbere y’ uko bahurira muri hoteli y’ inyenyeri 5 yo mu mujyi wa Paris yitwa Sofitel Paris Arc Du Triomphe.
Uyu mukobwa yabwiye itangazamakuru ko yaganiriye na Neymar akamubwira ko ashaka ko bishimishanya, Neymar akabyakirana yombi.
Trindade ati “Naramubwiye ngo asigeho, akomeza kunsunika”. Abajijwe niba yafashwe ku ngufu ati “Igisa n’ imirwano cyakurikiwe no gufatwa ku ngufu”
Ikizami cyakoze tariki 21 Gicurasi 2019, cyagaragaje ko uyu mukobwa afite ibikomere ku maguru.
Amafoto yakuwe muri video yo muri hoteli