AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Mwakotaniye intsinzi muyigeraho-Gen Bayingana ashimira abakinnyi ba APR

Mwakotaniye intsinzi muyigeraho-Gen Bayingana ashimira abakinnyi ba APR
20-09-2021 saa 10:35' | By Editor | Yasomwe n'abantu 661 | Ibitekerezo

Umuyobozi wungirije wa APR FC, Brig Gen Bayingana Firmin yashimiye abakinnyi b’iyi kipe babashije gusezerera ikipe ya Mogadishu City Club muri CAF Champions League mu mukino bayitsinzemo ibitego 2-1.

Ni nyuma y’umukino w’irushanwa Nyafurika rya CAF Champions League rwabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, wabaye kuri iki Cyumweru tariki 19 Nzeri 2021.

Ni umukino ikipe ya Mogadishu City Club yo mu gihugu cya Somalia yabanje kubonamo igitego cyatsinzwe mu gice cya mbere cy’umukino bituma APR FC igira umukoro udasanzwe kuko yasabwaga kukishyura kandi igatsinda n’ikindi cy’ikinyuranyo.

Mu gice cya kabiri, ikipe ya APR yakoze impinduka ikinjizamo abakinnyi batatu icya rimwe bose bakina bajya gushaka ibitego, bituma ibona ibitego bibiri birimo kimwe cyatsinzwe na Karere Hassan n’icya Djabel Manishimwe.

Nyuma y’uriya mukino, umuyobozi wungirije wa APR FC Brig Gen Bayingana Firmin yagiranye ikiganiro n’abakinnyi b’iyi kipe abashimira umuhate wabaranze bakanga gucibwa intege no kubanzwa igitego bakomeza gukotana.

Yagize ati “Ikintu cya mbere mu mukino, ni ukabanza kumenya uwo muhanganye, ibyo ni byo bitanga intsinzi, babanje igitego ariko ntimwacika intege mwakomeje murakotana mugera ku nstinzi ni ibyishimo, igisigaye ni ukumenya uwo tugiye guhura na we mu cyiciro gikurikiraho kandi ubuyobozi burabashyigikiye cyane.”

Yakomeje abaha inama mbere yuko abakinnyi berekeza mu kiruhuko bahawe, ababwira ko hakiri urugamba rukomeye imbere yabo.

Ati “Hari urundi rugamba tugomba gutegura imbere yacu. Mukomeze kwirinda icyorezo cya covid-19 kandi munakurikize inama ndetse n’imyitozo muhabwa n’abatoza banyu kugira ngo muzagaruke mukiri ku rwego rushimishije.”

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA