Umukinnyi w’amagare Mugisha Samuel uherutse gutabwa muri yombi ariko ubu akaba yaramaze kurekurwa, aritabira irushanwa rya Tour du Faso ribera muri Burkina Faso.
Mugisha Samuel wari watawe muri yombi tariki 21 Ukwakira 2021 akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku buryo bubabaje umumotari witwa Sangwa Olivier w’imyaka 29, we ubwe ni we witangarije ko azitabira ririya rushanwa.
Amakuru agera ku kinyamakuru UKWEZI yemeza ko Mugisha Samuel yafunguwe mu minsi ibiri ishize ariko bikaba bitaramenyekanye nk’uko inkuru yo kumuta muri yombi yasakaye.
Uyu musore w’Imyaka 23, abinyujije kuri Twitter ye, yatangaje ko yishimiye kuzaba umwe mu bagiye guhiganwa mu irushanwa Tour Du Faso ribera muri Burkina Faso.
Yagize ati “Nishimiye kuzifatanya n’ikipe ikomeye mu gusiganwa ku magare muri Africa Pro touch pro.”
Ubu butumwa bunaherekejwe ifoto igaragaza abakinnyi bagiye gukoreshwa n’iyi kipe muri ririya rushanwa, igaragaraho ko Mugisha Samuel azaba ari kumwe n’umunyarwanda Mugisha Moise we wanamaze kwerecyeza muri Burkina Faso.
Aba Banyarwanda babiri ari na bo birabura gusa bari muri iyi kipe y’abakinnyi batandatu yo muri Afurika y’Epfo yitabira irushanwa ritangira uyu munsi tariki 29 Ukwakira kugeza tariki indwi Ugushyingo 2021.
UKWEZI.RW