AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Mashami ukomeje kotswa igitutu avuga ko ntacyo yishinja cyatuma yegura

Mashami ukomeje kotswa igitutu avuga ko ntacyo yishinja cyatuma yegura
8-10-2021 saa 10:31' | By Editor | Yasomwe n'abantu 881 | Ibitekerezo

Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi, Mashami Vincent avuga ko ntacyo yishinja cyatuma yegura nk’uko akomeje kubisabwa na benshi nyuma y’uko ikipe atoza itsinzwe na Uganda Cranes.

Nyuma y’umukino Uganda yatsinzemo u Rwanda 1-0, benshi biganjemo Abanyamakuru b’Imikino n’abakunze gukoresha imbuga nkoranyambaga bongeye guhaguruka bavuga ko umutoza Mashami Vincent adakwiye gutoza ikipe y’Igihugu.

Bamwe babivuze batuye haba mu biganiro bagiranye n’itangazamakuru abandi bajya ku mbuga nkoranyambaga barabyandika.

Nk’Umunyamakuru Sam Karenzi wakunze no kubigarukaho igihe kinini, yanditse ubutumwa kuri Twitter, agira ati “Ikifuzo : Maze mudufashe Mashami n’abamwungirije bahindurirwe imirimo kandi rwose ntihazagire umutoza w’Umunyarwanda wongera guhabwa Amavubi vuba aha !”

Umunyamakuru Athan Tashobya wa RBA, we yavuze ko Mashami “Ashobora kuba umuyobozi mwiza wa tekinike muri FERWAFA ushinzwe abakinnyi ndetse no gushakisha abakinnyi bakinira ikipe y’Igihugu ariko ntabwo akwiye kuba umutoza wayo.”

Abandi na bo bagiye bagarura inkuru zigezwe kwandikwa ubwo Uwacu Julienne wigeze kuba Minisitiri wa Siporo yavugaga ko nta mutoza w’Umunyarwanda uri ku rwego rwo gutoza ikipe y’Igihugu, bakavuga ko yavuze ukuri.

Nyuma y’uriya mukino u Rwanda rwatsinzwemo na Uganda mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022, Mashami Vincent mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko ntacyo yishinja kuko we yakoze akazi ke neza agahamagara abakinnyi bahari.

Yagize ati “Abakinnyi dufite ni bo dukoresha, ntabwo nakubwira ko hari umukinnyi wihariye twasize hanze, tugerageza gukora impinduka zitandukanye duha amahirwe abandi bakinnyi, kugira ngo tugire ikipe ifite igihe kiri imbere kirekire ariko, iby’ikibuga utegura ibyawe abandi na bo bategura ibyabo ariko turatsinzwe, turababaye.”

Yakomeje avuga ko nta bwoba afite bwo gutakaza akazi kandi nta gahunda afite yo gusezera kuko bitari mu masezerano ye.

Ati “Icyo nakubwira ntabwo mfite ubwoba na buto bwo kuba nabura akazi, ariko kwegura byo sinzi impamvu nakwegura kuko ntabwo biri mu masezerano yanjye.”

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA