AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kiyovu yemeje ko yatandukanye na Ishimwe wari wayijemo yirukanywe muri APR

Kiyovu yemeje ko yatandukanye na Ishimwe wari wayijemo yirukanywe muri APR
29-12-2021 saa 10:16' | By Editor | Yasomwe n'abantu 739 | Ibitekerezo

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwatangaje ko iyi kipe yamaze gutandukana n’umukinnyi Ishimwe Kevin wari wayijemo avuye muri APR FC na yo yari yamuhagaritse kubera imyitwarire idahwitse.

Babinyujije ku rukuta rwa Twitter, ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwatangaje ko bwamaze gutandukana n’uyu mukinnyi bumvikanye bamuha uburenganzira bwo kwishakira indi kipe.

Mu mwaka w’imikino wa 2019-2020, Ishimwe Kevin yari yagiye muri APR FC ubwo iyi kipe yari imaze gusezerera abakinnyi 16.

Nyuma y’Igihe gito ari muri APR FC, ubuyobozi bw’iyi kipe bwaje kumuhagarika mu gihe cyitanzwi buvuga ko “Niba nta kinyabupfura gihari, niba nta guhuza guhari, nta mwanya uhari muri APR mu by’ukuri.”

Ubuyobozi bwa APR FC bwari bwagize buti “Icyemezo cyafashwe hari byinshi byihanganiwe, twarabibonaga tugakosora, tukabibona tugakosora, ariko nyuma y’igihe birarambirana.”

Bwakomezaga bugira buti “Dukora kinyamwuga, hano dukeneye abakinnyi bafite imyitwarire ya kinyamwuga, y’ikipe kandi bitwara neza muri APR. Niba icyemezo cyafashwe, cyafashwe. Rimwe guteranyaho rimwe bingana na kabiri.”

Ishimwe Kevin yaje kwerekeza muri Kiyovu nubwo yakomeje kuvugwaho imyitwarire mibi bivugwa ko biri mu byatumye batandukana.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA