Mu gihugu cya Kenya abapolisi baciwe murihumye bagiye kureba umukino wahuje FC Barcelona na Manchester United wabaye mu ijoro ryakeye bisanga imbunda zabo zatwawe batabizi.
Dail nation yatangaje ko Polisi ya Kenya yavuze ko ubu bujura bwabereye ku kigo cy’abapolisi cya Kobujoi mu gace ka Nandi.
Polisi iti “Abapolisi bose bari bavuye ku kigo bagiye kureba umupira ku isoko rihegereye, bagarutse bageze mu bubiko bw’imbunda basaga agasanduku zibikwamo kamenetse.”
Izi mbunda kandi bazibye zirimo amasasu 20 kuri buri imwe ariko baza gusiga utundi duce tw’imbunda tubamo amasasu(magazine) 17 tubiri n’akandi kamwe kabamo 20. Ubu haracyakorwa iperereza kugira ngo bamenye aya mabandi.
Uyu mukino wabaye ejo ku wa kabiri, FC Barcelona yatsinzemo Manchester United ibitego bitatu ku busa ;bibiri bya Lionel Messi na kimwe cya Philip Coutinho.