AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kazungu Clever w’imyaka 45 akiri ingaragu, afite amateka y’ibintu 3 yihariye ku bakobwa

Kazungu Clever w’imyaka 45 akiri ingaragu, afite amateka y’ibintu 3 yihariye ku bakobwa
19-07-2016 saa 13:34' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 30383 | Ibitekerezo 20

Umunyamakuru Kazungu Clever wagiye akorera amaradiyo atandukanye hano mu Rwanda mu biganiro by’imikino, afite imyaka 45 akiri ingaragu, ariko n’ubwo atarashaka, hari ibintu iyo muganiriye akubwira ku bakobwa, ubona ko ari amateka adasanzwe yihariye ku bakobwa.

Muri iyi nkuru, turagaruka ku bintu by’ingenzi byaranze ibiganiro twagiye tugirana na Kazungu Clever, byibanda ku kuba akiri ingaragu kuri iyi myaka, ibye n’abakobwa ndetse n’igihe yaba ateganya kuzashaka umugore, cyane ko avuga ko nta n’umukunzi afite.

1. Kazungu Clever yakuze akunda umupira ngo bimufashe kwirinda abakobwa

Uyu musore n’ubwo akora akazi k’itangazamakuru gatuma amenywa na benshi kandi mu bamukunda hakaba harimo n’abakobwa, we yemeza ko kuva mu bwana bwe atigeze aha umwanya abakobwa kugeza n’ubu bikaba bitakorohera umukobwa uwo ari we wese kuko adakunda kumenyerana n’abakobwa.

Agira ati : “Biragoye kuko njyewe kuva na mbere ntarakizwa, ngira ikibazo cyo kutamenyerana n’abakobwa. Ntabwo navuga ko ibyo kuba bankunda byabura ariko njye nakuze ntakunda kwimenyereza abakobwa cyane, biba bigoye ko we yanyimenyereza muri ubwo buryo kuko ntabwo mbikunda, kuburyo nanabirwanyije kera nkiri umwana mutoya, nakunze umupira cyane kugirango nikuremo iby’abakobwa. Hari igihe nafashe icyemezo cyo kuvuga ngo reka nkunde umupira cyane njye nanawukurikirana, icyo gihe yakundaga ikipe ya Younger nkabikora kugirango mbese ngerageze nikuremo iby’abakobwa. Kandi icyo gihe nagerageje kubyubahiriza kuko byaranshobokeye. Mu gukunda umupira cyane, byongerewe n’ibyo by’abakobwa kubera ko nabonaga imyitwarire ya bamwe atari myiza, namenye ubwenge abantu bamwe bicwa na SIDA, mbese ugasanga imyitwarire y’abantu ntimeze neza kubera ibijyanye n’ubusambanyi.”

2. Kazungu Clever yemeye kubatizwa adakijijwe akurikiye umukobwa

Kazungu Clever avuga ko yabatijwe mu mwaka wa 2006, nyuma yo kubatizwa akajya ajya gusenga nk’abandi ariko akaba yarajyaga mu bapfumu mu mujyi wa Kigali, i Byumba ndetse no mu gihugu cya Tanzania, ibi akabigerekaho n’ibindi byaha birimo ubusambanyi, gusa ngo nta mukobwa yapfaga aryamana nawe kubera gutinya SIDA, ariko ngo yakorakoraga abakobwa akagera n’aho abambura imyenda akabambika ubusa, ibyo agashimangira ko n’ubwo hari ababifata nk’ibyoroshye nabyo ari ubusambanyi nk’ubundi bwose.

Uyu musore yamaze imyaka ibiri yose asenga ndetse yarabatijwe ariko ajya mu bapfumu, agasambana ndetse agakora n’ibindi byaha binyuranye

Kazungu Clever avuga ko yemeye kubatizwa muri 2006 akurikiye umukobwa yakundaga wasengeraga mu itorero yabatirijwemo, gusa uwo mukobwa igihe kikaba cyaraje kugera akamwanga akishakira undi mugabo, Kazungu Clever akavuga ko akeka ko uwo mukobwa yaba yaramutekerezagaho amafaranga menshi hanyuma yayabura akamwanga akishakira undi.

Mu mwaka wa 2008 Kazungu Clever avuga ko aribwo yaje gukizwa yinjira mu gakiza nyako, kugeza n’ubu akaba akomeje urugendo mu itorero asengeramo rya ADEPR. Nyuma yo gukizwa, avuga ko aribwo yaretse ingeso mbi zose yakoraga, kuva icyo gihe bamwe mu nshuti ze n’abandi bari bamuzi bakaba baratangiye kumwita umusazi.

3. Kazungu Clever yagiye akunda abakobwa Imana ikabamubuza

Uyu munyamakuru Kazungu Clever, avuga ko n’ubwo akiri ingaragu kandi akaba nta mukobwa bakundana ngo yigeze kugerageza gukunda abakobwa ariko Imana ikabamubuza, kugeza n’ubu akaba yiteze ko igihe kizagera akabisengera Imana nayo ikabimwemerera. Agira ati : “Nk’umuntu usenga, nigeze no kubigerageza ariko Imana ntiyemere bamwe nabonaga. Uwo nabonaga mushima mbona ko mu maso y’umubiri yaba umugore ariko Imana ikambwira ngo Oya. Ariko si uko nyine abazima bakijijwe badahari, hamwe no gusenga sindamenya igihe ariko ndumva bizagenda neza”.

Kazungu Clever kandi avuga ko muri iyi minsi abasore n’abakobwa basigaye bareba cyane akazi umuntu akora, amashuri yize ndetse bagaperereza n’umushahara ahembwa, bagamije gukunda bashingiye ku bintu nyamara we akemeza ko uwo yabona ko akijijwe n’iyo yaba akennye kandi atarakandagiye mu ishuri bitamubuza kumushaka.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 20
Francois Ukurikiyimana Kuya 14-10-2021

Byose bishobocyera uwizeye kdi hahirwa uwizeyeko icyo yabwiwe nuwiteka Imana ko kizasohora Komera urimuzima clever ntibagushuke

-xxxx- Kuya 15-12-2016

Uyu musaza ararwaye disi kandi ikibazo cye kiri mu bwonko kbs niba atari uburemba ni ubugoryi bukabije ese yakuriye ahantu haba SIDA atinya abakobwa bishatse kuvuga ko abonye accident mu muhanda atazongera gutega Imodoka ???niba asenga koko nabyo atabyitiranya niyikize iyo myuka mibi abana nayo abohorwe akire...apuuu

renely patrick Kuya 10-08-2016

hhh ntabwo yagumiwe wanna , ese gusambana niki ?

Keza Jolly Kuya 5-08-2016

mumpe numero y uwo mugabo wanjye Clever, njye nzamwiterertere tubane dore ndakijijwe by uzuye ni Mana irabizi ! kd nzamumara ubwobw bwo gutera akabariro yakuye mubapfumu yongere aryoherwe nanjye, nibura azapfe asize akana

Keza Jolly Kuya 5-08-2016

mumpe numero y uwo mugabo wanjye Clever, njye nzamwiterertere tubane dore ndakijijwe by uzuye ni Mana irabizi ! kd nzamumara ubwobw bwo gutera akabariro yakuye mubapfumu yongere aryoherwe nanjye, nibura azapfe asize akana

Sai Kuya 30-07-2016

Sinarinzi ko n’abagabo bagumirwa !

alain Kuya 27-07-2016

Niba ahamanya numutima we kubyo avuga, yagiriwe ubuntu n’Imana kabisa. nahubundi ntawishimira gusambana ! ariko umufasha (Umugore) we ni ngombwa mugihe utari Pediri, kuko na Bible irabivuga.

Muganga Kuya 21-07-2016

Kazungu arwaye intinyi cg se wa mugani ni ikiremba. Kuko ntibyumvikana ukuntu umuntu agira imyaka 45 atararongora kandi yitwa ko abifite muri gahunda. Oya ntibibaho rwose. Ahubwo afite ikibazo byanze bikunze.

Edison kwizera Kuya 20-07-2016

Mumurekeraho yumvise !!!

nana Kuya 20-07-2016

Kazungu natange numero ye telephone azahabwa ubufasha kuko harigihe ikibazo kiba ari rusange mu bantu. Harabahuye nacyo ariko igihe kikagera kigakemuka

peace Kuya 20-07-2016

sha najyaga numva ngo habaho ibiremba nkumva ni ibintu bitabaho none ndabyemeye !!!ariko umuntu akuramo umukobwa imyenda yose akareba gusa !ati ongera wambare akumva ko ari umugabo ?

shimwamana Kuya 20-07-2016

Hari ukwivuguruza kwa clever . ati nakuze ntakunda abakobwa , hanyuma ati maze kubatizwa nasambanaga n’abakobwa bankunda, cg se ati nabakuragamo imyenda ariko simbasambanye niba nabyumvise neza. umuntu udakunda abakobwa birashoboka ko asambana, ariko ajya mundaya kuko ntaba ashaka gutereta ahubwo aragenda akabaza igiciro akishyura, aha rero arabeshya ngo yakundanaga nabo cg se bamukunda we atabishaka.

Ikindi ibyo avuga ngo byo kwerekwa, mes chers amis mwere kujya mutubeshya rwose ibyo ntibibaho.

Kamaramaza Kuya 20-07-2016

Nimwandike ko mutabariza Kazungu wahuye n’ingorane mureke kubifata nk’aho nta kibazo kirimo. Ibisobanuro atanga nta kigenda, niyemere ko arwaye abone gukizwa nyabyo.

-xxxx- Kuya 20-07-2016

Nkeneye nimero za Kazungu ndumva nshaka kumurangira

issa Kuya 20-07-2016

mister urikiremba man ivuze vuba uaragira 50

issa Kuya 20-07-2016

mister urikiremba man ivuze vuba uaragira 50

-xxxx- Kuya 20-07-2016

Uri umupede cg ikiremba. Kimwe muricyo kandi iyi nkuru iteye isesemi rwose.

kagabo_gato Kuya 20-07-2016

nanjye mfite ikibazo nkicya kazungu mfitee igitsina gito cm13 yahagurutse, none bintera ipfunwe kwiteretera abana, yewe hari n’abanyikundira ariko njye nkabereka ko ndi busy kdi nashiriyemo kubera rya pfunwe. inama zanyu please kdi serious please ni issue inkomeranye.

TWAHIRWA Jean Baptiste Kuya 19-07-2016

Uwo musore arambababaje,yoo !ni muzehe !kabisa !Imana yamuhishe ibyiza !Abagore ni beza ! Imana ni nziza,.........n’uko ibona Atari byiza ko umugabo aba wenyine,imuremera umufasha umukwiye !none se ashimishwa n’umupira gusa !,iyo urangiye se !,hari n’ibindi atavuze,iyo amaze kurya !,kuko ibyo twese turabikenera ! reka ndekere aha,abakuze rwose,mu mugire Inama ! umuntu ntabwo atungwa n’imipira gusa,umva nanjye ndavugishwa,umugabo nta tungwa n’amafiriti gusa !

Mukomeza Kuya 19-07-2016

Ahahahahaha ! sha reka mbabwize ukuri uyu mu hungu ashatse yakwemera ko ari ikiremba ntakomeze guca hirya no hino ! gukuramo umuntu imyenda ukamukorakora ukarangiza ntacyo ukoze ??? Kazungu uzafate iminsi 40 usengere ubwo bumuga ubana nabwo bwo kutagira akanyabugabo nahubundi harimo akabazo !!

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA