AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kapiteni w’ikipe ikomeye mu Rwanda aravugwaho ubuhemu n’uwo baguze imodoka

Kapiteni w’ikipe ikomeye mu Rwanda aravugwaho ubuhemu n’uwo baguze imodoka
29-12-2023 saa 08:18' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1757 | Ibitekerezo

Myugariro wa APR FC n’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Ombolenga Fitina aratungwa agatoki n’umugabo umushinja kuba yaramugurishije imodoka irimo ibirarane by’imisoro irenga miliyoni 2 Frw mu gihe we yamubwiraga ko nta kirarane na kimwe ifite.

Uwitwa Niyigaba Hamimu yabitangarije ikinyamakuru Igihe, avuga ko yaguze na Ombolenga imodoka isanzwe yifashishwa mu gutwara imizigo yo mu bwoko bwa Toyota Dyna.

Uyu mugabo uvuga ko hashize umwaka n’igice abimenyesheje uyu mukinnyi, akamubwira ko azamwishyurira iyo myenda, none ngo hashize igihe kingana gutyo yarakomeje kumurerega.

Yagize ati “Akimara kuyimpa nagiye muri contrôle bandega 1.600.000 Frw noneho ngiye no muri RRA bambwira ko ifite imisoro ya 2.160.000 Frw mpita mbona ntayishyura.”

Niyigaba Hamimu ushinja ubuhemu Ombolenga

Nanone kandi Ombolenga Fitina avugwaho guhemukira uwo baguze iki kinyabiziga, baguze mu gihe COVID-19 yari iriho, aho uyu witwa Nteziryayo Eugène, avuga ko uyu mukinnyi yanze ko bakora ihererekanyamutungo bizwi nka Mutation, ku buryo biri kumugiraho ingaruka zirimo kuba atabasha kugira indi mutation yakora, atabanje gukora iyi.

Uyu Nteziryayo avuga ko impamvu batahise bakora mutation ubwo baguraga icyo kinyabiziga ari uko ba noteri batakoraga muri ibyo bihe bya Covid.

Ati “Ikibabaje n’uko nyuma nakomeje kumwirukaho inshuro zirenze miliyari arabyanga, rimwe na rimwe akambwira ngo ari mu mwiherero w’ikipe ye.”

Uyu mukinnyi kandi wandikiwe ubutumwa n’iki kinyamakuru cya Igihe, yakimenyesheje ko inkuru y’ibyo avugwaho n’abo bantu, ari nshya kuri we.

Imodoka bivugwa ko yari yaraguzwe na Ombolenga

Src : Igihe
UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA