Itangazamakuru ry’Imikino hano mu Rwanda rirakunzwe cyane yaba ku maradiyo, ku binyamakuru byandikira kuri murandasi ndetse n’ibisohoka mu icapiro. Gusa kuko umubare nyamwinshi w’abanyarwanda ari abadakunda gusoma ndetse na Internet ikaba itagera kuri bose, abenshi usanga bumva radiyo cyane aho usanga batwarwa cyane n’amakuru y’imikino. Gusa ngo ntabyera ngo de, hari ibyo itangazamakuru rya siporo rinengwa na bamwe mu barikozemo, abarikoramo ndetse n’abaritega amatwi (abo riha amakuru), kuburyo hari n’abasanga iryo mu Rwanda ryarihimbiye irindi tangazamakuru ritaba ahandi.
Muri iyi nkuru ntituri bwibande ku bitekerezo by’umwanditsi ahubwo turibanda ku busesenguzi bw’abanyamakuru ndetse n’amahame ngengamyitwarire y’umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda yashyizweho na Rwanda Media Commission (RMC) ; urwego rw’abanyamakuru bigenzura mu Rwanda.
Mu busesenguzi bwa Jean Lambert Gatare watangiye umwuga w’itangazamakuru mu 1994 ariko akaba yaramenyekanye cyane mu itangazamakuru rya Siporo mu bihe byari bigoye, asanga bamwe mu banyamakuru ba Siporo baratandukiriye cyane. Mu magambo ye agira ati : "Abanyamakuru ba siporo ndabashima ariko si bose kuko binteye impungenge, umuco mubi wo gusebanya urimo kugenda ukwirakwira muri benshi, umuco wo kuvuga inkuru ukuye mu kabari no mu muhanda, harimo kwibasira abantu... Nibyo abantu bakora amakosa ariko ukavuga ibintu ufitiye gihamya kuko kugaragaza amakosa ni ibintu byiza... Njya mbwira abantu nti amateka azasigarana ko itangazamakuru ry’imikino mu Rwanda ryihimbiye irindi tangazamakuru ritaba ahandi ku isi... Wowe wambwira gute ukuntu wowe na mugenzi wawe mujya muri Sitidiyo mukaba abakinnyi, mukaba abaganga, mukaba abatoza, mukaba abasifuzi, mukaba byose muri babiri, mwembi nta mutumirwa ubarimo, nta bimenyetso mufite, ubwose wambwira ko ufite ubumenyi muri ibyo bintu byose ?”.
Jean Lambert Gatare, umwe mu banyamakuru bazobereye iby’imikino mu Rwanda
Gatare kandi asanga ari ibintu bibabaje kuko n’abitwa ngo barakuze ari bo babiba imbuto mbi muri abo bana babyiruka, bakumva ko gukora itangazamakuru ari ukubyuka utukana cyangwa utongana. Gatare kandi avuga ko abantu baramutse bajyana abanyamakuru b’imikino mu Rwanda mu nkiko, baba baraciwe amafaranga cyangwa baranafunzwe.
Jean Lambert Gatare ati : "Kubyuka mugitondo utukana uvuga igitutsi ngo runaka arakagira atya... ari wowe munyamakuru uri rwabuze isoni n’abakuyobora nabo nibaza niba bakurikirana uko ubikora”
Gatare kandi asanga abakora neza bahari ariko abanyamakuru bose bashyize hamwe bikaba byacika, kuko ngo ubundi itangazamakuru rya siporo ryakagombye kuba ari ukuvuga ibyo wabonye ukabivuga nk’uko wabibonye ariko ntiwihe inshingano zitari izawe kuko gutukana ntacyo byamarira abantu, ashimangira ko itangazamakuru ryasenya n’ibyagezweho.
Ese Jean Lambert Gatare asanga abayobora ishyirahamwe ry’abanyamakuru ba Siporo bakwiye gukora iki ?
Gatare wagize uruhare mu shingwa ry’ishyiramwe ry’abanyamakuru ba Siporo (AJSPOR) asanga hari icyo abayobozi baryo bakora kuko nabo abanenga. Aha aragira ati : "Abayobozi baryo iyo turi kumwe ndabibabwira kuko ubona basa nk’abanga kwiteranya kuko ayo makosa akorwa bahari kandi abariyobora ni abantu bafite ubunararibonye muri uwo mwuga bafite indagaciro, nibaza ukuntu amakosa nk’ariya akorwa ku bitangazamakuru hafi ya byose hano mu Rwanda ntibagire ikintu babikoraho, ngo ni biba ngombwa babambure amakarita y’itangazamakuru, ubu wenda ndi kubona imyitwarire ya kimayibobo igenda igabanuka kuko hari abantu bamaze kuritakariza icyizere".
Aba ni abagize komite y’ishyirahamwe ry’abanyamakuru b’imikino mu Rwanda
Gatare asanga imyitwarire yabo banyamakuru atari ngombwa ko RMC ibyinjiramo kuko n’abayobozi ba AJSPORT bakagombe gukemura icyo kibazo ndetse n’abanyamakuru bagahora batekereza icyatuma itangazamakuru riba umwuga wiyubashye bakavuga ibintu bakoreye ubushakashatsi kuko bimubabaza kumva umunyamakuru avuga ngo "niba ntibeshye"... Ati "Urinda uvuga ibintu utazi urabishakaho iki ?"
Umunyamakuru Butoyi Jean uyobora ishyirahamwe ry’abanyamakuru b’imikino mu Rwanda (AJSPOR) ntahakana ko hari abanyamakuru (n’ubwo atari bose) batandukiriye amahame y’umwuga. Avuga kandi ko nka AJSPOR bajya bahamagara abagaragaweho amakosa bakagirana inama ndetse bakemera no kwikosora. Mu kiganiro n’ikinyamakuru Ukwezi.com yagize ati : "Ndemeranya n’abavuga ko hari abanyamakuru barengera n’ubwo atari bose, kuko mu mahame y’umwuga w’itangazamakuru bitemewe kwinjira mu buzima bw’umuntu ariko nawe urabizi buri gitangazamakuru gifite umurongo kigenderaho utandukanye n’ikindi gitangazamakuru ariko ubunyamwuga buracyenewe nibyo, njyewe nk’umwanzuro nafata ; abayobozi b’ibitangazamakuru reka mbisabire, itangazamakuru rya siporo rigeze kure abayobozi nibakurikirane bamenye bati ese inkuru zisohoka mu bitangazamakuru byabo nibyo koko baba bumvikanyeho ? Bamenye inkuru yatawe gute ?".
Jean Butoyi, umunyamakuru wa RBA uyobora AJSPOR
Umunyamakuru twaganiriye ariko utashatse ko dukoresha amazina ye muri iyi nkuru yatubwiye uko abona icyo kibazo cya bagenzi be batandukira. Yagize ati : "Yego si bose ariko hari abahari, hari n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’imikino hano mu Rwanda wigeze kuvuga ngo “hari bagenzi bacu bakora umwuga kinyeshyamba”, njyewe uko mbibona abenshi usanga kuba batajya gushaka amakuru bakavuga ayabasanze mu muhanda cyangwa no mu kabari aribyo bituma babura amakuru yo kuvuga hanyuma bakataka abantu, ariko n’abayobozi b’imikino bamwe na bamwe ndabagaya usanga badatanga amakuru cyangwa banayatanga bakayaha abanyamakuru bari mu kwaha kwabo kandi wenda hari abandi banyamakuru bayakeneye, ubwo najya kuyabwira abanyarwanda azayavuga uko atari usange rya hangana niho rivuye kandi natwe ubwacu turacengana harimo udutsiko ukuntu, ugasanga bamwe bafitanye ibibazo bapfa wenda ngo uyu azi umukino runaka anafite amakuru yawo kurusha uyu kandi ntashake kumusangiza ayo makuru afite mbese hakazamo gupingana hagati yacu kuburyo kugirana inama bisa n’ibidashoboka”.
Abanyarwanda benshi bakunda kandi bakurikirana ibijyanye n’imikino
Umuturage twaganiriye witwa Eric, akunda siporo cyane ariko imikino akurikirana kuburyo ajya no ku bibuga ni umupira w’amaguru na Basketball, ariko ngo atangazwa no kumva abanyamakuru bandika cyangwa bakavuga ibintu batabonye kuko batageze ku kibuga. Uyu agira ati : "Njyewe ndatungurwa cyane kumva umunyamakuru muzima yihandagaza akavuga ibintu uko yishakiye atageze ku kibuga kuko wenda afite amajwi, sinzi aho baba banayakuye bagatangira bakavuga ukuntu umutoza runaka ari umuswa, ukuntu yapanze ikipe nabi yagombaga kubikora uku, kandi ntazi uko yakinnye, mu by’ukuri umuntu utari kuri stade yagirango nibyo, rero wa mutoza iyo abyumvise nk’umuntu nawe arababara niho ihangana riva ugasanga batangiye kwinjira mu buzima bw’abandi ngo runaka yakoraga ibi mbere nta by’umupira azi... ugasanga baraducanze nk’abantu babakurikira. Njyewe iyo ntagiye kuri stade sinshobora kumva ibyo bagenzi bawe cyane cyane abo ku maradiyo bavuga, byaruta ngasoma ibyo mwandika kuko mushyiramo n’amafoto. Reka nguhe urugero hari television imwe ntavuze izina ifite abanyamakuru 3 bakora amakuru ya Sport ariko umwe niwe ujya gushaka amakuru, iyo bari mu kiganiro bihita byigaragaza kuko uwo utajya gushaka amakuru buri kantu kose aba anenga n’ibitanengeka ugasanga ari gutongana na wawundi ujya gushaka amakuru ntibumvikane mu kiganiro”.
Iyo urebye mu gitabo cy’amahame ngengamyitwarire y’umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda yanononsowe na RMC, usanga nko ku ngingo ya 2 bavuga ko umunyamakuru agomba kuba inyangamugayo kandi agatangaza amakuru y’ukuri. Usanga bavuga kandi ko umunyamakuru agomba kumenya ko guharabika, gutukana, gusebanya no gushinja ibinyoma yaba abantu, amatsinda, amasosiyete y’ubucuruzi, amashyirahamwe, imiryango cyangwa ibihugu ari amakosa akomeye y’umwuga.
Naho ku ngingo 3 havuga ko itangazamakuru rifite inshingano kuri rubanda, bityo kubera iyo mpamvu umunyamakuru akaba agomba gutangaza cyangwa kwandika amakuru ari uko yamenye aho yaturutse, azi ko ari ukuri kandi yuzuye, ndetse ko igihe harimo gushidikanya na gucye agomba kureka kuyatangaza cyangwa akigengesera akurikije uburyo buteganywa n’umwuga w’itangazamakuru.
Ni kenshi bamwe mu banyamakuru b’imikino bagiye bikomwa cyangwa bagashyamirana n’abatoza cyangwa abayobozi b’amashyirahamwe y’imikino n’amakipe atandukanye ndetse bamwe bagasabirwa no kwirukanwa ku kazi, ni kenshi kandi bamwe mu banyamakuru b’imikino bo ubwabo bashyamiranye ndetse bakinjira no mu buzima bwa bagenzi babo nk’uko binagarukwaho na bamwe muri bo bashimangira ko ibi byagakwiye guhinduka.