CANAL+ GROUP yishimiye kongera amasezerano yerekeranye n’uburenganzira bwo kwerekana shampiyona zikomeye ku mugabane w’iburayi harimo SERIE A yo mu Butaliyani, BUNDESLIGA yo mu Budage, LALIGA yo muri Espgane, LIGUE 1 yo mu Bufaransa, Shampiyona yo mu gihugu cy’Ubwongereza, Premier League ndetse n’igikombe kiruta ibindi ku mugabane w’i Burayi cya UEFA Champions League. Canal+ Rwanda yahise inashyiraho poromosiyo izafasha Abanyarwanda kurushaho kuryoherwa n’iyi mikino yose.
CANAL+ Group ni yo ifite uburenganzira bwo kwerekana iyi mikino muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, harimo n’uburenganzira bwihariye mu gifaransa mu bihugu bikoresha uru rurimi.
Mu gihugu cy’Ubwongereza, CANAL+ izerekana imikino 380 yose iba mu mwaka w’imikino w’iyi shampiyona, ndetse by’akarusho, muri shampiyona ya LaLiga, aya masezerano yemerera CANAL+ kujya yerekana buri munsi :
Imikino yose izajya ikurikiranwa ku mashene ya CANAL + SPORT, ndetse no kuri APP CANAL, yogezwa n’inzobere zikomeye muri siporo kuri CANAL + guhera kuri uyu wa Gatanu, tariki 5 Kanama, aho abafatabuguzi ba CANAL + muri Afrika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara bazashobora kubona umukino wa mbere wa shampiyona yo mu Bwongereza hagati ya Crystal Palace na Arsenal.
Aha Marie Claire MUNEZA ushyinzwe ibijyanye n’itumanaho muri Canal+ Rwanda yasobanuriraga abanyamakuru uko abafatabuguzi ba Canal+ bagiye kudabagizwa
Hamwe n’aya masezerano, CANAL+ Group yishimiye kuba umufatanyabikorwa werekana imikino ya Premier League mu myaka itatu iri imbere mu turere dusaga 50, harimo Ubufaransa, Ubusuwisi, Pologne, Repubulika ya Tchèque, Slowakiya, Vietnam na Haïti.
Abanyamakuru n’ikipe ya Canal+ nyuma yo gusobanurirwa ibyiza Canal+ ihishiye abafatabuguzi
Kugirango abafatabuguzi bashya ba Canal+ barusheho kuryoherwa, hashyizweho iminsi itatu ihera tariki 5 ikazageza tariki 7 Kanama 2022, uguze ibikoresho n’ifatabuguzi abimanikirwa bikanatunganywa (installation) ku buntu.
Abasanzwe bafite ifatabuguzi nabo bahawe amahirwe adasanzwe, aho uzagura ifatabuguzi ryisumbuye kuryo asanzwe afite azahita ahabwa iryo hejuru yaryo mu gihe cy’iminsi 30, bivuga ko nk’uwari ufite irigura amafaranga 5000 rya IKAZE, nagura ZAMUKA ya 10.000 azahita ahabwa iminsi 30 areba ZAMUKA NA SIPORO ya 20.000.