AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ikipe y’u Rwanda yo gusiganwa ku magare yatumiwe mu irushanwa rikomeye

Ikipe y’u Rwanda yo gusiganwa ku magare yatumiwe mu irushanwa rikomeye
17-01-2017 saa 13:27' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 1389 | Ibitekerezo

Ikipe y’igihugu y’amagare ‘Team Rwanda’ iri mu makipe azitabira isiganwa rya La Tropical Amissa Bongo, irushanwa rikomeye riri ku rwego rwa 2,1 rizatangira tariki ya 27 Gashyantare rigeze tariki 5 Werurwe 2017 mu gihugu cya Gabon, bakaba bazaryitabira bavuye muri shampiyona ya Africa izabera mu Misiri kuva tariki 14 kugeza 19 Gashyantare 2017.

Abashinzwe gutegura Tropical Amissa Bongo bashyize ahagaragara amakipe 15 azitabira iryo rushanwa ku nshuro yaryo ya 12, amakipe yo ku mugabane wa Afrika, ku mugabane w’u Burayi na Aziya niyo azitabira iryo siganwa, n’ikipe yo mu Rwanda izwi nka “ Team Rwanda” ikaba iri muri ayo makipe .

Ubusanzwe Team Rwanda yari isanzwe iri mu myitozo irimo gukorera i Musanze mu kigo cya ‘African Rising Cycling Center’ yatangiye tariki 3 Mutarama 2017 ndetse n’ubu ikaba igikomeje .

Abakinnyi 13 nibo bitabiriye iyo myitozo, abo ni : Jean Claude Uwizeye , Samuel Mugisha, Joseph Areruya, Rene Ukiriwabo, Janvier Rugamba , Ephrem Tuyishimire, Bosco Nsengimana , Valens Ndayisenga, Gasore Hategeka, Girubuntu Jeanne d’arc , Eric Manizabayo , Eric Nduwayo, Karegeya Jeremy.

Iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe y’ababigize umwuga n’amakipe y’igihugu arimo :

Direct Energie (France) UCI Continental Pro

Delko Marseille Provence ktm(France) UCI continental Pro

Minsk Cycling Club(Belarus) UCI continental pro

Interpro Cycling Academy (Japan) UCI continental pro

Bike AID (Germany ) UCI continental (ikinamo umunyarwanda Jean Bosco Nsengimana )

Iri rushanwa rya rya La Tropical Amissa Bongo rimaze imyaka 11 rigiye ku ngengabihe y’impuzamashyirahamwe UCI, iyi ikaba ari inshuro ya 12 rigiye gukinwa. Amakipe yo muri Afurika azitabira ni ay’ibihugu bya Burkina Faso, Cameroon, Côte d’Ivoire, Ethiopia, Gabon, Eritrea, Algerie, Rwanda, Senegal, Morocco.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA