AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

IFOTO : Kwibyara…Faustin Usengimana n’imfura ye y’umuhungu

IFOTO : Kwibyara…Faustin Usengimana n’imfura ye y’umuhungu
31-08-2021 saa 15:27' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2173 | Ibitekerezo

Myugariro wa Police FC, Faustin Usengimana yerekanye ifoto ari kumwe n’imfura ye y’umuhungu avuga uburyo aterwa ishema ryo kwitwa papa w’umwana we.

Uyu myugariro ujya unahamagawa mu ikipe y’Igihugu, yashyize iyi foto ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo Twitter na Instagram.

Amagambo aherekeje iyi foto ya Faustin Usengimana uba wambaye kimwe n’umwana we, yagize ati “Buri mwana w’umuhungu wese haba hari umuntu umushyigikiye kandi umwezera, uwo ni se ubanza kumwizera.”

Uyu mugabo usanzwe ari myugariro mwiza, avuga ko kuba se w’umwana bidatangwa no kuba ufite uwo ubyara mu maraso ahubwo ko ari ukubyiyumvamo mu byiyumviro.

Ati “Uri impano ikomeye nagize mu buzima bwanjye.”

Faustin Usengimana yakoze ubukwe mu kwezi k’Ugushyingo 2019 na Umuraza Bayingana Daniella bari bamaze imyaka 10 bakundana.

Muri Nyakanga 2020 Faustin Usengimana yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Police FC akinira ubu nyuma y’umwaka umwe yari amaze akinira ikipe ya Buildicon yo muri Zambia.

Yanyuze kandi mu makipe akomeye mu Rwanda arimo ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC ndetse na Rayon Sports.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA