Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA yemeye ubusabe bwa FERWAFA nyuma yo gutakamba isaba ko imikino ya shampiyona n’igikombe cy’Amahoro yakomeza mu gihe hazaba haba imikino y’igikombe cy’isi .
Imikino y’igikombe cy’isi iteganyijwe gutangira mu kwezi kwa Kamena kugeza muri Nyakanga 2018 ,mu Burusiya ,ubu sanzwe iyo iyi mikino irimo kuba ntayandi marushanwa n’amwe agomba kuba y’umupira w’amaguru ayo ariyo yose ku isi iyo hakinwa imikino y’igikombe cy’isi .
FERWAFA kugirango idafatirwa ibihano yandikiye FIFA iyisaba ko imikino y’igikombe cy’Amahoro ndetse na Shampiyona yakomeza mu gihe n’imikino y’igikombe cy’isi irimo kuba kuko amatariki igikombe cya Amahoro gisorezwaho agongana n’amatariki imikino y’igikombe cy’isi .igikombe cya Amahoro gisozwa tariki 4 Nyakanga icyo gihe imikino y’igikombe cy’isi izaba irimbanyije .
Nkuko bigaragara ku rubuga rw’ishyirahamwe ry’umupirwa w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ibaruwa bandikiye FIFA yarayisubije ,ndetse ibemerera ko n’imikino ikomeza harimo imikino y’igikombe cya Amahoro ndetse na Shampiyona y’icyiciro cya mbere ndetse n’icya kabiri na shampiyona y’abagore .