Ikipe ya FC Barcelona yagerageje ibishoboka byose mu mukino wo kwishyura wa UEFA Champions League yakinnye na Paris Saint Germain kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Werurwe 2017, ibasha gusezera muri aya marushanwa ikipe yayinyagiye ibitego 4 byose ku busa mu mukino ubanza.
Mu mukino ubanza wabereye mu Bufaransa, Paris Saint Germain yatsinze ibitego 4 ku busa bwa FC Barcelona, bisobanura ko iyi kipe ikundwa na benshi ku isi yasabwaga gutsinda byibuze ibitego 5-0 cyangwa igatsinda ibitego 4-0 bityo amakipe yombi agakizwa na penaliti.
Ku munota wa 3 gusa w’umukino, Luis Suarez yatsindiye FC Barcelona igitego cya mbere, ndetse ku munota wa 40 Layvin Kurzawa wa Paris Saint Germain yitsinda igitego biba bibaye 2 bya FC Barcelona ku busa bwa Paris Saint Germain, igice cya mbere kirangira iyi kipe ifite icyizere cyo kwishyura.
Mu gice cya kabiri cy’umukino, FC Barcelona yatangiye ishaka kwishyura ibitego yatsinzwe mu mukino ubanza byanze bikunze. Ku munota wa 50 yabonye penaliti itavuzweho rumwe, yinjizwa neza na Lionel Messi biba bibaye ibitego 3 ku busa, icyizere cyo kwishyura gikomeza kwiyongera.
Ibintu ariko byaje guhindura isura ku munota wa 62 ubwo Edinson Cavani wa Paris Saint Germain yatsindaga igitego cyiza cyatumye FC Barcelona icika intege, kuko yasabwaga gutsinda ibindi bitego 3 ngo yizere gukomeza mu mikino ya UEFA Champions League.
Nyuma yo guhatana, FC Barcelona yabashije kongera kwibona mu mukino, ndetse igaragaza umukino mwiza. Ku munota wa 88 Neymar yateye kufura nziza cyane yijyana mu izamu, ndetse ku munota wa 90 abona penaliti nayo itavuzweho rumwe, dore ko ibinyamakuru byinshi byagaragaje ko FC Barcelona bayibereye cyane.
Iyi penaliti Neymar yayinjije neza, igiteranyo cy’ibitego kiba kibaye ibitego 5-5, gusa kugeza kuri uyu munota FC Barcelona yasabwaga gutsinda igitego cya nyuma ngo yizere intsinzi. Nyuma yo kongeraho iminota 5, ku munota wa 94 Sergi Roberto yatsinze igitego cya 6, umukino urangira ari 6-1, igiteranyo cy’ibitego kiba 6 bya Barcelola kuri 5 bya Paris Saint Germain.