Mu irushanwa Nyafurika ry’abakinni bakina imbere mu bihugu (CHAN) Ikipe y’Igihugu Amavubi inganyije na Maroc 0-0 ihita agira amanota abiri.
Ni umukino Amavubi yakinnye yugarira cyane mu gihe Maroc yo yagerageje kotsa igitutu ikipe y’u Rwanda ishaka ibitego ariko bikanga.
Bitandukane n’umukino Amavubi yakinnye bwa mbere ubwo yahuraga na Uganda, ikayotsa igitutu, uyu munsi abasore b’Abamavubi bakinnye bugarira kuko aba Maroc banyarukaga bashaka ibitego.
Amavubi atabonye amahirwe menshi, mu gice cya mbere Muhadjiri Hakizimana yagerageje gushotera kure ariko umunyezamu wa Maroc ahita awurenza izamu bituma ikipe y’u Rwanda ibona koroneri.
Minisiti wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju yashimiye abasore b’Amavubi uko bitwaye imbere ya Maroc bakabasha kurangiza umukino batinjijwe igitego.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yagize ati “Mwakoze kwimana u Rwanda Bana b’u Rwanda ! Tubizeyeho intsinzi ku rugamba rusigaye [Rwanda& Togo]”
Kugira ikipe y’Igihugu ikomeze kugira amahirwe yo kuba yava mu matsinda, birasaba ko nibura izatsinda umukino izahura na Togo ari na wo wa nyuma wo mu matsinda.
UKWEZI.RW