AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Byari ishiraniro : APR inganyije na AS Kigali 1-1

Byari ishiraniro : APR inganyije na AS Kigali 1-1
26-05-2021 saa 17:04' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1029 | Ibitekerezo

Umukino wahuzaga Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC na AS Kigali wagaragayemo ishyaka ryinshi, urangiye amakipe anganya 1-1.

Ni mu mikino y’amakipe umunani yazamutse mu kiciro cyo guhatanira igikombe cya Shampiyona ya 2021.

Muri uyu mukino wabereye kuri Stade ya Muhanga, Ikipe ya AS Kigali yabanje igitego cyatsinze na Lawal Aboubakar ku wanyeganyeje incundura rya APR ku munota wa 33.

Uyu mukino wagaragayemo ishyaka ku mpande zombi nk’amakipe yombi ahabwa amahirwe yo kwegukana iki gikomb, igice cya mbere cyarangiye ikipe ya APR na yo ibonye igitego cyatsinzwe na Byiringiro Lague ku munota wa 45.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA