AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Bushayija wayoboye Kiyovu Sports yitabye Imana

Bushayija wayoboye Kiyovu Sports yitabye Imana
12-10-2020 saa 03:42' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 2740 | Ibitekerezo

Bushayija Léonard wayoboye Kiyovu Sports hagati ya 1998-2002 yitabye Imana kuri iki Cyumweru azize uburwayi.

Iyi nkuru y’akababaro y’urupfu rw’uyu musaza, yamenyekanye kuri iki Cyumweru nk’uko byemejwe na Kiyovu Sports ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter.

Bushayija Léonard wayoboye iyi kipe, yari amaze iminsi arwaye impyiko, aho yajyaga ajya kwivuza mu bitaro, by’umwihariko muri iyi minsi ya vuba akaba yari arembye cyane.

Yitabye Imana nta kwezi gushize ashyizwe muri Komisiyo yateguye amatora ya Komite Nyobozi ya Kiyovu Sports yabaye ku wa 27 Nzeri 2020.

Kiyovu Sports yagize iti “Inkuru y’akababaro, umusaza wacu Bushayija Léonard amaze kwitaba Imana, umuryango wa Kiyovu wifatanyije mu kababaro n’umuryango wa muzehe Léonard, Imana imwakire mu bayo kandi ikomeze abasigaye. Ikipe itakaje umugabo w’ingirakamaro, umwe mu bayibereye abayobozi beza.”


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA