Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports, Ndayishimiye Eric bakunda kwita Bakame, yahagaritswe igihe kitazwi muri Rayon Sports azira kuyigambanira no guta akazi.
Muri Rayon Sports hashize igihe hari umwiryane imbere mu ikipe, abakinnyi bamwe bafitanye ibibazo n’umutoza ndetse bamwe basinye ku ibaruwa isaba ko yasezererwa, kandi muri abo basinye kuri iyo baruwa na Bakame arimo.
Kuri uyu wa Kane tariki 7 Kamena 2018 nibwo hasakaye amajwi ya Bakame aganira n’undi muntu amubwira ko yigumiye mu rugo ko atajyanye n’abandi i Musanze kwitegura umukino wa Musanze FC, anavugamo ko azongera kugira umuhate umuzungu yagiye, aha yavugaga umutoza we.
Muri ayo majwi kandi humvikanamo Bakame avuga ko impamvu batagitsinda ari uko batakibasha gutegura umukino kuko abahoze babikora batakibikora kuko bose bacitse intege, ngo umutoza azasiga ikipe habi kuko Musanze nibatsinda ibibazo bizacyemuka.
Nyuma y’inama y’igitaraganya yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Kamena 2018, mu myanzuro yafashwe harimo ko Bakame ahagarikwa mu gihe kitazwi mu ikipe ndetse agahita ashyikirizwa ibaruwa imuhagarika.
Kugambanira ikipe no guta akazi nta mpamvu niyo makosa yatumye ubuyobozi bwa Rayon Sports buhagarika Ndayishimiye Eric Bakame. Undi wahagaritswe ni Djemba usanzwe ari Kit Manager w’iyi kipe. Djemba yahagaritswe igihe gito mu gihe na we ngo agikorwaho iperereza.
Bakame ni umunyezamu wa Rayon Sports kuva muri 2013 ndetse akaba afatira n’ikipe y’igihugu Amavubi, uretse kuba ari kapiteni, yari asanzwe ari no mu bakinnyi bitwaraga neza muri Rayon Sports.