AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Bernard Makuza ngo kuba amakipe afana atakitwara neza siyo mpamvu atakijya kuri sitade

Bernard Makuza ngo kuba amakipe afana atakitwara neza siyo mpamvu atakijya kuri sitade
29-05-2019 saa 12:23' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3421 | Ibitekerezo

Perezida wa Sena y’ u Rwanda , umunyapolitiki ukunda umupira w’ amaguru, akaba umufana ukomeye w’ Amagaju FC na Kiyovu Sports yavuze ko agifitiye icyizere Amagaju FC nubwo agiye gusubira mu kiciro cya kabiri.

Bernard Makuza ubusanzwe uzwi nk’ umufana w’ Amagaju FC yabajijwe uko yaje kuba umufana wa Kiyovu Sports.

Ati “ Ahubwo ntibigarukira aho gusa nigeze kuba no mu Buyobozi bwa KiyovuSports kandi ndahamya ko naba ndi umwe mu bandi bagize uruhare mu gushyiraho Amagaju ariho ubu...gusa nuko nduzi agiye gusubira mu cyiciro cya 2.Uretse nibyo nkunda football rwose ndacyagerageza no kuyikina”.

Mu kiganiro yagiranye n’ abantu batandukanye ku rubuga rwa Twitter , Umunyamakuru wa Sports Nsengiyumva Sidick, yamubajije niba kuba atakigaragara mu masitade bidaterwa n’ uko amakipe afana asigaye atsindwa cyane.

Bernard Makuza yavuze ko impamvu atagikunda kujya mu masitade kureba umupira ari uko uwo mwanya asigaye awukoramo indi mirimo.

Yagize ati “Oya ntaho bihuriye.Burya mu buzima hari ubwo mu gihe runaka ufata icyemezo ko igihe wakoreshaga mu kintu runaka uba ugisimbuje ikindi runaka mu gihe runaka....umusportif ntajyana nibitsinda gusa cg ibimeze neza....ntaho nagiye ndahari”

Ibrahim Uwihoreye yabwiye Bernard Makuza ko ‘Amagaju yamanutse ndetse ko nta n’ ikizere ko azongera kuva mu kiciro cya 2’.

Uwihoreye yakomeje agira ati “Kiyovu Sports nukuyikurikiranira hafi nayo hari igihe kigera ukabona byanze neza neza...”

Muri sport bibaho kuko mu uhiganywa buri wese aba ashaka gutsinda.Buri mwaka hagira imwe cg ebyiri zimanuka.Icyangombwa ni ugufata ingamba.Sigaho guca urwavuba ngo ntazagaruka vuba...gutsikira bibaho ....amateka atwereka ko hari ayo byabayeho umwaka ukirikiye akagaruka akomeye.

Bernard Makuza yavuze ko kuba Amagaju agiye gusubira mu kiciro cya kabiri bitavuze ko azagumayo.

Yagize ati “ Muri sport bibaho kuko mu uhiganywa buri wese aba ashaka gutsinda.Buri mwaka hagira imwe cyangwa ebyiri zimanuka. Icyangombwa ni ugufata ingamba. Sigaho guca urwavuba ngo ntazagaruka vuba...gutsikira bibaho ....amateka atwereka ko hari ayo byabayeho umwaka ukirikiye akagaruka akomeye”.

Bernard Makuza w’ imyaka 58 arazwi cyane muri politiki y’ u Rwanda yakoze imirimo itandukanye mu buyobozi bukuru bw’ igihugu irimo kuba yarabaye Minisitiri w’ Intebe imyaka 10. Magingo aya ni Perezida wa Sena y’ u Rwanda umwanya ariho kuva muri 2014.

Ku rutonde rw’ agateganyo rwa shampiyona y’ u Rwanda iri kugana ku musozo, Kiyovu Sports iri ku mwanya wa 5, Amagaju ari ku mwanya wa nyuma wa 16.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA