Kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Kanama 2018 nibwo Arsene wenger wahoze ari umutoza wa Arsenal na Monacco, Arsène Wenger yageze Monrovia muri Liberia kwakira ishimwe ry’icyubahiro cyo mu rwego rwo hejuru cy’uko yafashije abirabura benshi kugera mu makipe akomeye y’i Burayi. Iki gihembo Wenger azagihabwa na Perezida George Weah wabaye umwe mu bakinnyi yatoje agikina umupira w’amaguru.
Perezida George Weah yigeze gutozwa na Arsène Wenger mu ikipe ya Monaco muri 1988. Uyu mugabo kandi uherutse gutorerwa kuyobora Liberia niwe muturage wa Africa wenyine wahawe igikombe cy’umukinnyi w’isi w’umwaka.
Minisitiri w’itangazamakuru wa Liberiya Eugene Nagbe yabwiye BBC ko abafana b’ikipe ya Arsenal bo muri Liberia bateguye umuhango ukomeye wo kwikira Wenger.
Bivugwa ko Wenger azahabwa umudari witwa Order of Distinction ujyanirana n’izina ry’icyubahiro ry’Umuntu waharaniye guteza imbere siporo muri Africa.
Abaturage bo muri Liberia basanzwe ari abafana ba Arsenal bagaragarije wenger ko bamwishimiye bamwakira nk’umwami ndetse hari n’abamuzaniye abana babo bambaye umwambaro wa Arsenal wanditseho Visit Rwanda.