AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda yasuye Amavubi bamwizeza intsinzi

Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda yasuye Amavubi bamwizeza intsinzi
9-10-2021 saa 11:15' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1648 | Ibitekerezo

Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Col Joseph Rutabana yasuye abakinnyi b’Ikipe y’u Rwanda iri muri Uganda aho igomba gukina umukino wo kwishyura kuri iki Cyumweru, bizeza intsinzi Abanyarwanda.

Joseph Rutabana wasuye aba bakinnyi ku myitozo bakoze kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Ukwakira 2021, yari kumwe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Olivier Nizeyimana.

Mu butumwa yatambukije kuri Twitter, Ambasaderi Col Joseph Rutabana, yavuze ko abakinnyi b’Amavubi “Biteguye kubikora kuri iki Cyumweru. Barasezeranya kandi turabashyigikiye. Birashoboka.”

Abakinnyi b’Amavubi ndetse n’ababaherekeje barimo abatoza, buriye tutemikirere mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 07 Ukwakira berecyeza muri Uganda nyuma y’uko ikipe ya kiriya Gihugu Uganda Cranes ibatsinze igitego kimwe.

Ni igiteko cyashenguye Abanyarwanda benshi ndetse n’abakinnyi ubwabo bababajwe no gutsindwa uriya mukino w’ishiraniro usanzwe uba witezwe na benshi mu karere.

U Rwanda rwatinzwe uriya mukino rwakinnye ruyoboye ndetse mu minota 20 ya mbere yawo abakinnyi b’Amavubi bagerageje gushaka igitego ariko biranga birangira ku munota wa 40 Uganda Cranes ibinjije igitego cyatsinzwe na Bayo Fahad Aziz.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA