AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Amavubi ntiyahiriwe yanganyije na Cameroon, Kwizera yongera kubona umutuku

Amavubi ntiyahiriwe yanganyije na Cameroon, Kwizera yongera kubona umutuku
31-03-2021 saa 08:22' | By Editor | Yasomwe n'abantu 552 | Ibitekerezo

Ikipe y’Igihugu Amavubi yanganyije na Cameroon mu mikino yo gushaka itike yerecyeza mu gikombe cya Africa bituma itabasha gukatisha itike. Ni umukino utahiriye u Rwanda kuko Umunyezamu Kwizera Olivier yongeye kubona ikarita y’umutuku.

Imibare y’Ikipe y’Igihugu Amavubi yarushijeho gukomera nyuma y’iminota 10 y’igice cya kabiri ubwo Umunyezamu Kwizera Olivier yagongaga umukinnyi wa Cameroon bari basigaranye bonyine akamutura hasi, ahita yerekwa ikarita itukura.

Igice cya mbere cyaranzwe n’umukino ukinirwa hagati, Cameroon yabuze amahirwe akomeye ku munota wa 12 w’umukino , u Rwanda ntirwabashije gutera ishoti rigana mu izamu. Iminota 45 yarangiye ari 0-0.

Kwizera Olivier yeretswe ikarita itukura mu gice cya Kabiri asimburwa na Emery Mvuyekure. Nyuma ku munota wa 78 Sugira Erineste yinjiye asimbuye Byiringiro Lague.

Amavubi yakinaga arushwa cyane na Cameroon.

Ikosa rya Kwizera Olivier risa neza n’iryo yakoze tariki 31 Mutarama 2021 mu mikino ya CHAN 2020 ubwo u Rwanda rwatsindwaga na Guinea 1-0 nabwo yeretswe ikarita y’umutuku.

Mu wundi mukino, Cap Verde yatsinze Mozambique iyisanze i Maputo 1-0.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA