Umutoza mukuru n’umwungirije muri Police FC bashyikirije ubuyobozi bw’ikipe amabaruwa y’ubwegure ku mirimo yabo uyu munsi kuwa Gatanu tariki 20 Mata 2018.
Nk’uko Polisi y’igihugu yabitangaje ibinyujije kuri twitter, imwe mu mpamvu yo kwegura ni ukuba ikipe idatanga umusaruro ushimishije. Ubuyobozi bw’ikipe bwemeye ubwegure bwabo, bukaba bugiye gushaka ababasimbura.
Umutoza mukuru wa Police FC, Seninga Innocent n’uwari umwungirije Bisengimana Justin, mu gihe bari bamaze atoza iyi kipe nta musaruro udasanzwe bigeze atanga, dore ko ubu iyi kipe ku rutonde rwa shampiyona ari iya 8 n’amanota 22.
Uyu mugabo Seninga Innocent w’imyaka 38, yageze muri Police FC mu mwaka w’imikino 2016-2017 asimbuye Cassa Mbungo Andre wayihesheje igikombe cy’Amahoro mu 2015 atsinze Rayon Sports. Seninga yageze muri iyi kipe avuye muri Etincelles FC.