AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

AS Kigali yatangiye imyitozo yasuwe na PS wa MINISPORTS

AS Kigali yatangiye imyitozo yasuwe na PS wa MINISPORTS
2-02-2021 saa 12:16' | By Editor | Yasomwe n'abantu 859 | Ibitekerezo

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere Tariki 01 Gashyantare, ikipe ya AS Kigali yitegura umukino izakina na CS Sfaxien yo muri Tunisia mu mikino ya CAF Confederation Cup.

Ubwo abasore b’Ikipe ya AS Kigali batangiraga imyitozo, basuwe n’Umunyamabanga uhoraho (PS/Permanent Secretary) muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier.

Amafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za AS Kigali, agaragaza PS Shema ari kumwe na bamwe mu bayobozi b’iyi kipe iherutse gusezerera KCCA yo muri Uganda.

AS Kigali izakina umukino ubanza na CS Sfaxien ku wa 14 Gashyantare, ukazabera muri Tunisia, ngo umukino wo kwishyura ukazabera i Kigali tariki 21Gashyantare.

AS Kigali igiye gukina na CS Sfaxien yarabanje gusezerera Orapa United yo muri Botswana ndetse na KCCA yo muri Uganda yari yanateye mpaga ubwo yazaga mu Rwanda bagasanga hari abakinnyi bayo barwaye COVID-19 ikaba itari yujuje umubare w’abajya mu kibuga.

AMAFOTO :

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA