AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

APR FC yerekeje Huye itwaye abakinnyi batarimo Mutsinzi Ange Jimmy (Amafoto)

APR FC yerekeje Huye itwaye abakinnyi batarimo Mutsinzi Ange Jimmy (Amafoto)
6-03-2020 saa 20:44' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 906 | Ibitekerezo

APR FC yerekeje I Huye aho igiye gukina umukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona na Mukura VS mubakinyi yatwaye ntiharimo Mutsinzi Ange Jimmy ariko Ombolenga Fitina yagarutse mu Ikipe .

Nyuma y’imyitozo yo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 6 Werurwe , saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ikipe y’ingabo z’igihugu yahagurutse ishyorongi nkuko urubuga rw’iyi kipe rubitangaza ihagurukanye abakinnyi 24 .

Buregeye Prince nawe ari mubakinnyi berekeje Huye ari kugenda agaruka mubihe bye nyuma yo kuva mu mvune.

Mutsinzi Ange Jimmy yagiriye ikibazo mu Ikipe y’igihugu Amavubi yitegura CHAN ,kuva ubwo ntaragaruka mu kibuga .

APR FC iri ku mwanya wa mbere namanota 51, mu mikino 21 imaze gukina yatsinzemo 15 inganya itandatu nta n’umwe iratsindwa.

Bukuru Christophe nawe ari mubakinnyi berekeje Huye uyu amaze iminsi ari mu bihe byiza cyane .

Nkomeze Alex nawe yerekeje Huye guhatana na Mukura yahozemo umwaka ushize

Amafoto : Ntare Julius


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA