AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Yihinduye utumva ntavuge imyaka 62 kuko atashakaga kuvugisha umugore we

Yihinduye utumva ntavuge imyaka 62 kuko atashakaga kuvugisha umugore we
16-03-2019 saa 09:19' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 10225 | Ibitekerezo

Umugabo wo mu mujyi wa Waterbury yigize ufite ubumuga bwo kutumva no kuvuga imyaka myinshi kugira ngo atazajya avugisha umugore we, ariko birarenga umugore amutahura bigeze ku myaka 62.

Umugore akimara gutahura ko umugabo we adafite ubumuga ahubwo ari imitwe yamukinnye, yahise ajya kwaka gatanya. Umugabo we Barry Dawson agize imyaka 84 naho uwo mukecuru Dorothy afite imyaka 80. Mu binyacumi by’ imyaka bamaze babana nk’ umugore n’ umugabo uwo musaza yavuze ijambo rimwe gusa. Iryo jambo ntabwo Ikinyamakuru WDN dukesha iyi nkuru cyaritangaje.

Uyu musaza n’ uyu mukecuru bombi ni abaturage ba Leta zunze ubumwe za Amerika. Uyu mukecuru avuga ko yagombye kujya kwiga ururimi rw’ amarenga ngo age abona uko avugana n’ umugabo we ariko ntabwo itumanaho rikagorana.

Yagize ati “Nafashe imyaka ibiri yo kwiga amarenga kugira ngo njye nshobora kuganira nawe nkoresheje ibiganza. Maze kubimenya yatangiye kugira ibibazo cyo kutabona. Uyu munsi ntekereza ko kutabona nabyo aribyo yikoreshaga”

Uyu muryango wabyaye abana batandatu ufite ubuzukuru 13 ababakomokaho bose bari bazi ko Muzehe Dawson atumva ntavuge.

Dorthy ati “Mu rugo yabaga yigize umuntu ufite ubumuga bwo kutavuga. Icyambwiye ko azi kuvuga ni uko nabonye video ye kuri youtube aririmba mu kabyiniro ubwo yari yambeshye ko agiye mu nama.”

Uyu musaza yafatishijwe na Video yo kuri YouTube

Robert Sanchez, Umunyamategeko w’ uyu musaza yabwiye urukiko ko ibyo uyu musaza yakoze atari agamije kubabaza umugore we cyangwa kumuca inyuma ahubwo ngo niyo miterereye.

Ati “Umukiriya wanjye akunda guceceka, umugore we agakunda kuvugagura. Iyo ataza kwigira utumva ntavuge ntabwo bari kumarana imyaka 60. Ibyo yakoze byari mu nyungu z’ umugore we n’ umuryango we”.

Hejuru ya gatanya uyu mukecuru arasaba indishyi z’ akababaro z’ amarangamutima ye yahemukiwe. Urukiko ntabwo rurafata umwanzuro kuri iki kirego.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA