AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Yibye Amerika umukungugu wo ku kwezi akawukoresha nk’ ikiyobyabwenge

Yibye Amerika umukungugu wo ku kwezi akawukoresha nk’ ikiyobyabwenge
27-12-2019 saa 12:33' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 7361 | Ibitekerezo

Umutekinisiye mu kigo cya Leta zunze ubumwe za Amerika gishinzwe isanzure NASA nyuma y’ imyaka 2 akorwaho iperereza yemeye ko yibye garama 3845 z’ umukungugu wo ku kwezi, na garama 735 z’ amavuye yo ku kwezi.

Harold Armstrong w’ imyaka 57 yatawe muri yombi mu cyumweru gishize. Polisi ya Leta zunze ubumwe za Amerika ivuga ko uyu mugabo yatangiye gukorwaho iperereza nyuma y’ uko bimenyekanye ko hari amabuye, n’ ubutaka bwo ku kwezi byibwe muri NASA.

Ayo mabuye n’ umukungu Amerika yakuye ku Kwezi byibwe n’ abajya kubigurisha ku masoko atemewe n’ amategeko, gusa uyu we yemeye ko ibyo yibye yabihumetse nk’ ibiyobyabwenge.

James Goodwyn, umuvugizi wa polisi ya Amerika mu gace uyu mugabo yafatiwemo yavuze ko ubwo uyu mugabo bamuhataga ibibazo yemeye ko garama 3500 yazihumetse nk’ uhumeka ikiyobyabwenge. Ibi yabikoze mu gihe cy’ imyaka 3.

Armstrong akurikiranyweho ibyaha byinshi birimo icyo gutunga ibyibano. Uyu mukungu n’ iri buye yibye bifite agaciro k’ ibihumbi 5 by’ amadorali y’ Amerika.

Umuvugizi wa Polisi muri Texas James Goodwyn

Ikinyamakuru WDNR dukesha iyi nkuru kivuga ko, uyu mugabo ibyaha akurikiranyweho bimuhamye byose hakatirwa igifungo cy’ imyaka 16,385 n’ amande angana na $27,627,500$. Iki ngo nicyo gifungo cya mbere kirekire cyaba gihawe umunyabyaha muri Leta ya Texas.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na NASA rivuga ko ibyo Armstrong yakoze ari “icyaha ndengakamere muri siyanse”. NASA ivuga ko uyu mugabo yanyereje 10% ku bipimo (samples) Amerika yakuye ku kwezi.

Nyuma yo kuvumbura ko umukungugu wo ku kwezi ushobora gukoreshwa nk’ ikiyobyabwenge kuko wongera ingano ya dopamine mu mubiri nibwo baketse ko uyu mugabo Armstong yaba yarabikoresheje nk’ ikiyobyabwenge babimubajije arabyemera.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA