AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Yerekanye uko wafata isogisi ukarihindura agapfukamunwa mu munota umwe, ntaho bigusabye kudoda

Yerekanye uko wafata isogisi ukarihindura agapfukamunwa mu munota umwe, ntaho bigusabye kudoda
17-05-2020 saa 08:14' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 5757 | Ibitekerezo

Umugore witwa Safia Aggoune yerekanye uburyo bworoshye bwo gukora agapfukamunwa wifashishije isogisi n’umukasi. Abakoresha imbuga nkorangambaga baratangara bavuga ko ari ubwa mbere babonye uburyo bworoshye cyane bwo gukora agapfukamunwa, gusa hari abavuze ko ubuziranenge bwako hari ikiburaho ariko ngo uko biri karuta kuba umuntu yaba ntako yambaye.

Muri video iri ku mbuga nkoranyambaga kuri @safiaaggrune, uyu mugore afata isogisi akarikata ku mutwe ahajya amano, yarangiza akarirambura agakatamo kabiri abikoreye ku ruhande rujya hejuru y’ikirenge, agasigarana agatambaro karambuye agahita agakubamo kabiri agakata ku mpande agakuraho udutambaro twa mpande eshatu, yarangira akarikata aturutse munsi ntarihwanye akabikora ku mpande zombi akaba akoze utugozi dufata ku matwi agapfukamunwa kakaba karuzuye.

Kanda hano urebe mu mashusho uko agakora AGAPFUKAMUNWA

Ku rubuga rwa twitter aho iyi video yashyizwe, abenshi bashimye uyu mugore bavuga ko ari umuhanga cyane, gusa hari uwamwibukije ko agapfukamunwa kagomba kuba gafite kushe ebyiri.

Ati “Bishobotse wakoresha amasogisi abiri agerekeranye kuko agapfukamunwa kagomba kugira kushe ebyiri ariko n’ubusanzwe akakushe imwe karuta ubusa”.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA