AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Yatomboye amafaranga menshi agura aho yakoraga ategeka uwari boss we kujya yirirwa yambaye masike y’ inkoko

Yatomboye amafaranga menshi agura aho yakoraga ategeka uwari boss we kujya yirirwa yambaye masike y’ inkoko
14-12-2019 saa 12:12' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6302 | Ibitekerezo

Umugabo uherutse kuba umwe mu banyamahirwe ba Lottery yaguze resitora yakozemo imyaka 17 ategeka uwari umuyobozi wayo kujya yirirwa mu muhanda yambaye masike y’ inkoko.

Paul Watson muri Werurwe uyu mwaka nibwo yatomboye miliyoni 149 z’ amadorari y’ Amerika. Icyo gihe yabajijwe icyo ateganya gukoresha aya mafaranga ati “Ngomba gusubira ku kazi ngasimbura uwari bosi wanjye mukuru”.

Ibyo yavuze yabishyize mu bikorwa kuko yaguze resitora yakozemo imyaka 17 azamura imishahara y’ abakozi bose, uretse umushahara w’ umuyobozi wayo ‘Oscar Reyes’.

Watson yahinduriye imirimo Oscar Reyes ubu niwe ushinzwe kuzunguza inkoko zokeje ku muhanda, aho agomba kuba yambaye kositimu y’ inkoko.

Uyu mugabo usigaye yirirwa yambaye kositimu y’ inkoko za resitora yayoboye imyaka 19 yajyanye mu nkiko , Watson amurega gufatanya n’ uwahoze ari nyiri resitora kumuharabika.

Watson avuga ko ayo mafaranga urukiko ruzamuca ntacyo amubwiye gusa ntabwo yatangaje icyo yapfuye n’ uyu mugabo wabaye umukoresha we imyaka 17.

Watson avuga ko abandi bantu ashaka kuzihoreraho ari abagore babiri bamutaye bakisangira abandi bagabo.

Polisi yo mu Bwongereza yatangaje ko yatangiye gucungira hafi uyu mugabo no kumwumvikanisha n’ abo ashaka kuzihoreraho.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA