AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umumiliyoneri yigize muganga ngo arunguruke abagore

Umumiliyoneri yigize muganga ngo arunguruke abagore
22-11-2019 saa 14:44' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 5631 | Ibitekerezo

Umunyemari wo mu gihugu cy’ Ubwongereza mu mujyi wa London akurikiranweho kwiyita umudogiteri akarunguruka abagore.

Kevin McCarthy w’ imyaka 66 yatanze amatangazo yamamaza mu binyamakuru ku mayero 75 ku isaha avuga ko afite amahugurwa yo guhugura abantu gutanga ubufasha bw’ ibanze mu bihe by’ amakuba nk’ intambara.

Aya mahungurwa ngo yari agamije kwigisha abantu imikorere y’ umubiri w’ umuntu no kubagura uko bafasha umuntu wagize ikibazo cy’ ihungabana.

McCarthy bivugwa ko yategekaga abagore gukuramo imyenda imbere ye, avuga ko ari umuganga w’ ibijyanye n’ ubuzima bw’ imyororokere.

Umwe mu bagore bari bitabiriye aya mahugurwa yagize amakenga ahamagara polisi.
Uyu mugabo ngo buri mugore yamusangaga mu cyumba yari yise ikisumiro , agakinga. Bikimara kumenyekana yahise ahungira mu gihugu cya Kenya aho afite imitungo.

Yatawe muri yombi ubwo yari asubiye iwabo mu Bwongereza. Hari abagore batatu bamushinja ko yabakoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri ubwo buryo.

Kuri uyu wa Gatanu , urukiko rwo mujyi wa London rwamukatiye gufungwa iminsi 30 y’ agateganyo, azatangira kuburanishwa mu mizi tariki 16 Ukuboza 2019.

Kevin McCarthy afite ikigo gikora imodoka cyunguka miliyoni 18 z’ amadorali ku kwezi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA