AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umugore yakase umugabo we igitsina bapfa gucana inyuma

Umugore yakase umugabo we igitsina bapfa gucana inyuma
22-10-2018 saa 12:17' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 10731 | Ibitekerezo

Polisi yo mu gace ka Mukono muri Uganda yataye muri yombi umugore witwa Rehema Kabayana w’imyaka 24, imukurikiranyeho icyaha cyo gukata igitsina cy’umugabo we witwa Anthony Sekawa akoresheje icyuma.Intandaro yabyo ngo ni amakimbirane ashingiye ku gucana inyuma.

Uyu mugore Rehema Kabayana wahise atabwa muri yombi nyuma yo gukora aya mahano, yemereye polisi ko yakase igitsina cy’umugabo we koko, gusa ngo yabitewe n’uko yajyaga amuca inyuma.

Yabwiye polisi ko yamucunze bamaze kuryama, abonye atangiye gusinzira ahita afata icyuma gityaye cyane yari yateguye atangira gukata igitsina cy’umugabo we.

Polisi yatangaje ko ngo ubwo Sekawa yatangiraga gukatwa igitsina, yahise akangukira hejuru maze atangira gutaka cyane no gushaka kwirwanaho, ariko umugore amurusha imbaraga kuko yari yamaze kumwitegura neza.

Yagize ati “ Numvise uburibwe mpita nkanguka, ndebye mbona umugore wanjye ari kunkata igitsina, ntangira kwirwanaho no gutaka, andusha imbaraga kuko yari yamfashe mu muhogo. Ku bw’amahirwe abaturanyi babyumvise baratabara babonye uko meze bahita bahuruza polisi.”

Ubwo uyu mugore yagezwaga kuri polisi, yavuze ko guhemukira umugabo we yabitewe n’uko aherutse kumufata ari gusambana n’undi mukobwa wo muri aka gace batuyemo ka Mukono.

Yagize ati “Natahuye ko afite inshoreke z’abakobwa ajya asambanyiriza mu tubari.Ibi byarambabaje cyane n’umva ntazashobora kubyihanganira.”

Sekawa yahise ajyanwa ku bitaro bya Namirembe kugira ngo akurikiranwe, Kabayana ajyanwa gucumbikirwa kuri polisi kugira ngo akurikiranwe ku cyaha cyo gukata igitsina cy’uwo bashakanye.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kampala, Luke Owoyesigyire nawe yemeje iby’aya mahano yakozwe na Kabayana, avuga ko polisi yageze aho byabereye itabajwe n’abaturage maze igerageza kwihutana Sekawa ku bitaro kugira ngo yitabweho.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA