Muri Leta ya Delta muri Nigeria haravugwa inkuru y’umugabo watumije indaya ubundi mu kuyitegura akanywa ibinini mpagurutsagitsina bizwi nka Viagra ariko bikaza kumuhitana amaze gutera akabariro n’uwo mukobwa ariko yari ataramwishyura.
Iyi nkuru yatambutse mu binyamakuru bikorera muri Nigeria, ivuga ko uriya mugabo wari wafashe icyumba muri imwe muri hoteli iherereye i Agbaor muri iriya Leta y Delta, yahamagaje umukobwa usanzwe ukora akazi ko kwicuruza kugira ngo amushimishe.
Ubwo yamwiteguraga, yashatse uburyo yaza kwimara ipfa ubundi agura ibinini bizwi nka Viagra byongera umurego igitsina kugira ngo itaza kugwa kandi yumvaga ashaka gutera akabariro mu gihe gihagije.
Uwo mukobwa yasanze umugabo yiteguye ndetse ngo n’igitsina gifite umurego udasanzwe ubundi bahita burira igitanda ari na ko bahise batangira kugira ibyo bagira.
Muri ibyo bihe byose ngo igitsina cy’umugabo cyakomeje guhagarara dore ko bageze n’aho batumiza amafunguro yo kwisana, bigeze mu gitondo bongera kwinezeza.
Uwo mukobwa wicuruza wabaze iyo nkuru, avuga ko muri icyo gitondo ubwo bari bamaze kongera gushimira umubiri, yagiye mu bwogero agaruka akomanga umugabo ngo amwishyure ariko yumva ntakoma.
Ngo yamukozeho asanga ibye byarangiye kare ku buryo abahageze bahise bemeza ko yazize iyo miti ya Viagara.