AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Muri UR-Huye basanze inkende imanitse mu mugozi

Muri UR-Huye basanze inkende imanitse mu mugozi
10-03-2021 saa 12:28' | By Editor | Yasomwe n'abantu 7811 | Ibitekerezo

Muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye riherereye mu Karere ka Huye, kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Werurwe 2021, abanyeshuri basanze hari inkende imanitse mu mugozi ku gisenge cy’imwe mu nzu za ririya shuri.

Amafoto yanyuze ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, yagaragazaga inkende imanitse mu mugozi muri iriya Kaminuza y’u Rwanda.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, buririye kuri riya mafoto, bibaza niba iriya nkende ari yo yaba yiyahuye ku bushake, ikimanika mu mugozi.

Gusa bisa nko gutebya kuko inkende idashobora kugira igitecyerezo nka kiriya cyo kwimanika mu mugozi ishaka kwiyambura ubuzima.

Hari abakeka ko ari umuntu wabikoze, bakavuga ko wenda yasanze iriya nkende yapfuye ubundi akayimanika kuriya.

Nsengimana Jean de Dieu uri muri Kaminuza y’u Rwanda, yabwiye ikinyamakuru UKWEZI ko, koko iriya nkende imanitse ku gisenge cy’imwe mu nyubako za ririya shuri.

Yavuze ko bamwe mu basanzwe bakunze kuba bari hariya, bari bamaze iminsi babona iriya nkende ifite akagozi mu ijosi ariko batazi uwakayishyizemo.

Avuga ko bikekwa ko yaba yuriye iriya nyubako yashaka kumanuka akagozi kagafata mu musumari bigatuma ihasiga ubuzima.

Ubusanzwe kuri campus ya Kaminuza y’u Rwanda i Huye hari ishyamba rizwi nka Arboretum hakunze kubamo inkende nyinshi ndetse zikunze kuba zigendagenda muri biriya bice.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA