AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Mukaperezida n’umusore wamurongoye amurusha imyaka 27 bagiye kwibaruka…Urukundo rwabo ruracyari pata na rugi

Mukaperezida n’umusore wamurongoye amurusha imyaka 27 bagiye kwibaruka…Urukundo rwabo ruracyari pata na rugi
13-09-2021 saa 16:26' | By Editor | Yasomwe n'abantu 9393 | Ibitekerezo

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hakomeje gucicikana ifoto ya Mukaperezida Clotilde na Kwizera Evariste bashakanye umugore arusha umugabo imyaka 27 aho bivugwa ko baba bagiye kwibaruka umwana wabo wa mbere.

Iyi couple yagarutsweho cyane mu itangazamakuru no ku mbuga Nkoranyambaga, yatangiye urugendo rwo kubana nk’umugore n’umugabo mu ntangiro za 2019.

Benshi batwamaga uriya musore Kwizera wari ufite imyaka 22 washatse umugore wari ufite 49 bavuga ko yikurikiraniye amafaranga dore ko bavugaga ko uriya mugore ayafite.

Icyakora bo bagiye bagaragaza ko bakundana bizira uburyarya badatinya gusomana umunwa ku wundi mu mashusho babaga bazi neza ko azatambuka ku mbuga nkoranyambaga.

Benshi kandi babategaga iminsi ko batazarambana ariko ubu harabura amezi abarirwa ku ntoki ngo buzuze imyaka itatari babana nk’umugore n’umugabo.

Mu mpera z’icyumweru gishize, iyi couple yongeye kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga, aho mu bazikoresha bashyize ifoto yabo bombi bari kumwe bafatanye ku rutugu bavuga ko umugore atwite ndetse ko bitegura kwibaruka umwana wabo wa mbere.

Na none kandi hacicikanye amashusho aba bombi bari gutamba umuziki bagaragaza ko urukundo rwabo ntaho rwagiye aho bananyuzamo bagasomana umunwa ku wundi.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA